Burya si urukundo gusa ukwiye kugenderaho iyo ugiye gusaba umukobwa ko yamukubera umugore ahubwo hari ibindi bintu byinshi ukwiye kwitondera mbere.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kuri bimwe mu bintu umusore akwiye kwitondera mbere yo gusaba umukobwa ko yamubera umugore.
Dore Ibintu ukwiye kugenderaho mbere yo gusaba umukobwa ko yamukubera umugore;
1.Umuryango
Mbere yo gusaba umukobwa mukundana ko yakubera umugore, ni ngombwa ko umanza kubaza umuryango wawe ndetse n’inshuti zawe ukumva Niba bagushyigikiye ko uwo mukobwa yakuzakubera umugore.
2.Kuganira
Kuganira ni ipfundo mu rugo rwanyu ndetse no mu rukundo. Mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore ni ngombwa ko umenya neza ko uwo mukobwa mukundana muganira neza ndetse ko ibibazo muhura nabyo mushobora kubicyemura hagati yanyu.
3.Igihe
Ikindi ukwiye kugenderaho mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore ni ngombwa ko ureba Niba igihe kigeze ngo mukore ubukwe ndetse ko mwembi mwiteguye, mufite byose bizabafasha gukora umuryango ugakomera.
4.Guhuza
Ni ngombwa ko mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore ureba Niba Koko muhuje, imico intego bityo ko yazakubera umugore winzozi zawe. Ni ngombwa ko umarana igihe kinini n’umukunzi wawe kugira ngo umumenye neza kurushaho.
5.Ubutunzi
Ikindi mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore ni ngombwa ko umenya Niba mufite ubutunzi buhagije bubemerera gushakana Kandi ukamenya neza Niba uwo mukobwa mukundana Ari wamuntu ushobora kugufasha gukomeza gushaka amafaranga Atari wawundi uza kuyarya gusa.
Source: www.tylerandlindsey.com