Kenya: Abana bataburuwe mu butaka aho bari bashyinguwe ari bazima

08/12/2023 13:58

Muri iyi minsi abantu benshi bitegura iminsi mikuru, no mu gihugu cya Kenya Kenya imyiteguro irarimbanije aho bari gushaka ibirugo ndetse n’ibindi byinshi byo gutaka amazu yabo kugira ngo iminsi mikuru ibasange basa neza ndetse bari kuba n’ahantu hasa neza.

Mu cyaro cyo mu Burengerazuba bw’iki gihugu cya Kenya, abantu baho bo bakoresha igitaka mu gutaka no kugira neza amazu yabo. Icyakora ntibyagenze neza kuko hari ibintu bibi byabaye byatunguye abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

Amakuru ducyesha Radio yitwa Mulembe FM yo mu gihugu cya Kenya ikorera mu Burengerazuba bw’iki gihugu cya Kenya, bavuze ko abana babiri batabawe urupfu aho bari batabwe n’igitaka ubwo bari bari gucukura igitaka cyo gutaka amazu y’iwabo, mu kwitegura neza iminsi mikuru.Mu mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

Abagabo babiri bagaragaye bari gucukura bitonze mu buryo bwo gutabara abo bana, ndetse bavuyemo bakiri bazima aho bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze kugira ngo barusheho gukomeza kumera neza ndetse bahise bajyanwa ku bitaro.

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Chris Brown yahishuye umukino akunda cyane n’umukinyi yihebeyeChris Brown yahishuye umukino akunda cyane n’umukinyi yihebeye

Next Story

Sobanukirwa neza akamaro ko guheke umwana ku mugore

Latest from HANZE

Go toTop