Advertising

Sobanukirwa indwara y’ibiheri byo mu maso (acné) uko wayirinda

03/12/25 8:1 AM
1 min read

Ibiheri byo mu maso (acné) ni indwara igaragazwa n’ibisa n’ibiheri bifatira mu twenge tw’ubwoya bw’uruhu, mu maso, rimwe na rimwe bikagera no mu mugongo, ku ntugu no mu gituza .

Bitangira kwigaragaza mu bugimbi (ku myaka igera kuri 12/13), kandi bikamara igihe kinyuranye. Akenshi, bigenda bishira uko umwana akura, bikarangira hafi mu myaka 20, uretse ko bishoboka gukomeza no hejuru y’iyo myaka.

Mu kenge k’uruhu hitsindagiramo imyanda igafunga (bouchon dékératine), iyo myanda (comédon) ifunga akenge, bikabuza imyanda ivanze n’ibinure gusohoka, bigatuma aho ako kenge kari habyimba wahakanda hagasohokamo ibintu bimeze nk’amashyira ariko bifatiriye cyane.

Ibinure bifatiriwe mu mubiri bibora vuba bikabyara ibimeze nk’amashyira maze aho biri hakagaragara akabyimba gato.

Habaho ubwo iyo ndwara ifata mu buryo butandukanye. Byongerwa cyane n’ibiribwa bikize ku masukari no ku binure, by’umwihariko za shokola. Ariko vitamini A no kota izuba ndetse no guhumeka umwuka mwiza ubonwa n’abakora imyitozo ngororamubiri birabikiza.

Ibiyitera :
Ahanini ikururwa n’inkurikizi z’imisemburo ishinzwe gutunganya iby’imyororokere y’abantu igakoresha cyane cyane imyanya ndangagitsina yose, iy’imbere mu mubiri n’igaragara inyuma. Nk’umusemburo witwa esitorojeni (Oestrogènes) uzitira isohoka rw’imyanda y’ibinure, ariko uwa andorojeni (androgènes) wo ugatuma bisohoka cyane (ukabyongera).

Hari n’ibindi, nk’imirire, intekerezo zitameze neza, n’aho umuntu aba, ni ukuvuga ikirere (facteurs alimentaires, psychiques et climatiques), bishobora gutuma byiyongera cyangwa bikagabanuka. Ku bagore, ibiheri byo mu maso (acné) bishobora kwiyongera mu minsi ibanziriza imihango, bikagabanuka cyangwa bigashira iyo atwite.

Kubivura ukoresheje Imirire :
Kugabanya mu buryo bugaragara umunyu, amasukari n’amavuta. Kureka inyama n’ibinure bikomoka ku nyamaswa byose, inzoga, n’ibindi biyobyabwenge nka kafeyine yo mu cyayi no mu ikawa cyangwa nikotine yo mu itabi, n’ibindi, ibiribwa by’ibinyenganda (aliments raffinés) byahinduriwe kamere yabyo y’umwimerere , imikati na za konfitire byo mu mangazini. Guha cyane agaciro ibiribwa byifitemo ubugingo (aliments vivants) : ni ukuvuga ibinyampeke, ubuki, igi ribisi, amata y’ikivuguto.

Iby’ibanze bigomba gukoreshwa ni imboga rwatsi n’amatunda
Ni ngombwa kandi gukoresha imboga zifite ubushobozi mu gukiza, nk’amashu, piseniliti na navet. Ibyiza ni ukubirya ari bibisi, bikaribwa mbere yo kurya ibindi biribwa . Kunywa imitobe y’imboga, ikiyiko 1 cyangwa 2.

Kwivura ukoresheje ibimera
Kwisiga mu maso inyanya ugakuba cyane izo bakekaguyemo ibice maze noneho mu gitondo cyaho ukifashisha amababi avungavunze y’ikimera bita oseille. Buri gihe cyose kubirekeraho bikarangizaho iminota 30 maze ukabona gukurikizaho kwisukaho amazi afutse.

Gukandakanda ibibabi by’ishu buhoro buhoro kugeza igihe amazi yabyo atangiriye gusohokamo, kubigerekeranya ari bitatu ukabishyira ku ruhu. Ibi byongerera imbaraga inyama z’umubiri n’uruhu kandi bigasohora imyanda ibirimo. Kurekeraho ayo mashu washyizeho wayahambirije igitambaro , mu gihe kiri hagati y’igice cy’isaha n’isaha yose.

Noneho ukisiga mu maso uwo mutobe wavuye muri ayo mashu wakoresheje
Ubugorozi

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop