“Ndikwicuza Imana imbabarire ! Umugore waryamanye na Pasiteri ubuzima bwe bukangirika arimo kwicuza icyatumye abikora

10/07/2023 11:24

Uyu mugore Ann wo muri Kenya yasangije benshi ibyerekeye ubuzima bubi yanyuzemo nuko byamugizeho ingaruka zikabije cyane ku buzima bwe.

Ubusanzwe uyu mugore ngo yarezwe na nyina umubyara gusa, bakaba bari bafite ubushobozi bucye aribyo byatumye atabasha kujya mu ishuri ngo yige neza nk’abandi bana.

Kubera imibereho n’ubuzima bubi bari babayeho, yaje gushyingirwa inshuro zirenga eshatu nabwo bigakorwa ku gitsure cya nyina umubyara dore ko yamuhitiragamo uwo babana.

Gusa mu minsi yagiye ikurikira yaje guhura nibibazo bikomeye Harimo no kuvirirana aribyo byaje gutuma abura umwana yari atwite.Mu gucyemura icyo kibazo umugabo we yigiriye inama ko bashaka undi mugabo agatera umugore inda Kugira ngo barebe ko babyara akana.

Uyu mugore Ann yaje kubyara abana babiri ariko ababyarana n’abagabo batandukanye.Ubwo uyu mugore yagerageje kwimariramo umugabo we, umwe mu muryango we yaje kumwibira ibanga ko burya uwo mugabo agirana urukundo na nyina umubyara ndetse ko bashobora kuba banaryamana.

Akimara kumva ibyo yigiriye inama yo kwimuka kugira ngo ahunge ibibazo, asige nuwo mugabo waryamanaga na nyina umubyara. Aribwo yimutse ajya gutangira kujya akora imigati kugira ngo arebe ko yakita ku rubyaro rwe.

Akimara kujya aho yimukiye nibwo yaje kujya mu idini atangira kujya asenga cyane. Umunsi umwe uyu mugore ngo yabonye umu Pasiteri Ari kwita ku bana bo kumuhanda abaha ibyo barya ahitamo kumukurikira bajya bafatanya gukora icyo gikorwa kiza.

Uko bamaranye igihe baje gutangira guteretana, nyuma y’amezi atatu bateretana nibwo uyu mugore yaje kumenya ko atwite inda uwo mu Pasiteri yamuteye.

Nyuma yaje kumenya ko uwo mu Pasiteri yamukwepye ndetse yamuviriye mu buzima, ubwo yajyaga aho uwo mu Pasiteri akorera yabwiwe ko burya uwo mu Pasiteri afite ingeso yo gutera abagore amada akabata ntabufasha abahaye.

Ubuzima bwe bwaje gukomeza kuba nabi kuko naho yahingiye ingorane yabagamo byaje kurangira atewe indi nda ndetse asigwa adahawe ubufasha.

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

“Sinzibagirwa umunsi wa mbere njya kwiga muwa 1 w’amashuri abanza aribwo bwa mbere nakubise amaso abarimu ndiruka bangarurira murugo

Next Story

Dore ibihugu aho umugore yemerewe gushakwa n’abagabo barenze umwe cyangwa umugabo akaba yemerewe gushaka abagore barenze umwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop