Friday, December 1
Shadow

“Sinshaka umugabo w’undi mugore nshaka umugabo wanjye uzanyitaho akita kubyo nkora “ ! Ruth Eze yagaragaje ko atifuza kujya aca inyuma abagore b’abandi yitwaje ubwiza n’ikimero bye

Umukobwa ukina filime mu gihugu cya Nigeria Ruth Eze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje byinshi ku mugabo yifuza mu buzima bwe.

 

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yatangaje post avuga ko atifuza umugabo w’abandi mu buzima bwe ko hubwo yifuza umugabo uzamukunda akamwitaho ndetse akita no kubyo akora.Yavuze ko Imana iriko iramuha umugisha ndetse ko izamuha umugabo uzamukunda akamutetesha ndetse akamwitaho.

 

Yavuze ko ashaka wamugabo utifuza kumubura mubyo banyuramo byose mu rukundo ndetse ko bagumana. Adaciye ku ruhande yavuze ko kandi ashaka umugabo uzamufata nkaho ariwe mukobwa ubaho ku isi.

 

Mu magambo ye yagize ati “Mana nkuko uri kumpa umugisha uzampe umugisha mbone umugabo wanjye. Nshaka umugabo uzanyitaho akita kubyo nkora. Nshaka umugabo unkunda byanyabyo ndetse umpa agaciro. W’amugabo utazigera unsiga cg ngo andeke ibyo twanyuranamo uko byaba bikomeye kose tugakomeza tukagumana.”

 

Uyu mukobwa Ruth Eze yamamaye cyane kubers gukina filime mu gihugu cya Nigeria.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

 

 

Share via
Copy link
Powered by Social Snap