Umuhanzi Byukurabagirane Noel ubarizwa mw’itorero rya ADEPR Gasave Mu mugi wa kigali yakuriye inzira k’umurima abakobwa babakene bategereje abagabo bakize ,ababwira ubwo we atarimo kuko adashaka kwikururiraho umuvumo .
Uyu muhanzi mu kiganiro n’itangazamakuru mw’ijwi rirera yagize ati; “abantu baranzi ,reka mbivuge mubyumve munabizirikane, sinshaka umugore w’umukene ,abagore babakene batera umwaku.
abagore babakene batera umwaku sinshaka kwikururiraho umuvumo rero nta mu kene nshaka.
Uyu musore w’umu Adepr ubwo yaganiraga na Juli tv ajya impaka n’umuvugabutumwa nibwo yahamije aya magabo.
Uyu muvugabutumwa yabwiye uyu muhanzi ko ari umusazi ndetse ibyo ari kuvuga ari irari rimukinano.
Ingo nyinshi zubakwa buri munsi zishinjwa kubakira k’ubutunzi aho kubakira k’urukundo ari nayo mpamvu inyinshi mungo zubakwa zitamara kabiri.
Uyu muhanzi BYUKURABAGIRANE NOEL yateye benshi kwibaza iby abarokore bubu niba baba bakurikiye Imana cyangwa baba bakurikiye indamu .
UMWANDITSI shalomi Parrock Juli Tv