Mutimura abed Umenyerewe nka AB Godwin Mugufata no Gutunganya amashusho Y’indirimbo yakatiwe gufungwa imyaka 2 kubera gukoresha Drone ntaburenganzira

26/05/2023 18:20

Mutimura Abed Umenyerewe nka AB GodWin wari umaze igihe yaratawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha binyuranyije n’amategeko indege zitagira aba Pilote (Dorone) Yakatiwe n’urukiko rw’isumbuye rwa nyamirambo

Kuri uyu wa gatanu Taliki 26 Gicurasi 2023 nibwo Mutimura ABED Mwene Ndabarinze Utuye mu mudugufu wa Taba akagari ka Gatare umurenge wa Kicukiro, yasomewe imyanzuro y’urukiko k’urubanza ubushinjacyaha bwari bwararegeye urukiko ruvuga ko Uyu AB Godwin Yakoreshe Dorone muburyo bunyuranyije n’Amatego ibintu bihanywa n’itego.

AB God Win Yafatiwe ku Muhima nyabugogo Aho yafashwe bamubwiye ko ari ikiraka bagiye kumuha ko kandi atari busige drone ngo kuko ibyo bari bukore biri bukenere na Drone ,kuva ubwo ahita atabwa muri yombi.

umwe mubaburanira AB Godwin Me Nyamaswa Murukiko yaburanye avuga ko umukiliya we (AB Godwin) Nubwo yakoreshaga Drone atarazi ko bibujijwe kuko yari amaze igihe azikoresha ntawumufata.

Ab Godwin nawe ubwe yaburanaga yemera icyaha akavuga ko asanzwe akoresha Drone afite ebyiri ariko atarazi bihanirwa bityo urukiko rukwiye kubabarirwa kuko atarenze kwitegeko abizi.

Ibi ninabyo abamwunganira basabaga bavuga ko Umucamanza abaye azahana AB yamuha igihano gisubitse kuko itegeko ribiteganya.

Umwanzuro urukiko rwafashe kubyo AB yaregwaga hajemo gukatirwa imyaka 2 n’ihazabu ya Miliyoni 5 aho kuba imyaka itatu nkuko itegeko ribiteganya ari nacyo ubushinjacyaha bwifuzaga. Icyakora muri iyo myaka 2 urukiko rwemeje ko Mutimura Abed AbGowin azafungwa umwaka umwe undi ukaba ugasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 5.

 

Uru rubanza rwabaye hari bamwe mu byamamare nyarwanda nk’umuhanzi sean Brizz uri n’inshuti ya AB Godwin kuva cyera ndetse na Njuga umenyerewe muri sinema nyarwanda nka Kadogo.

Sean Brizz yavuze ko Ababaye kandi n’umuziki ucitse umugongo ariko anasaba ko Ababishinzwe bakwiye gusobanurira abahanzi n’ abatunganya amashusho icyo amategeko ateganya ngo kuko bikomeje gutya ababa mu myidagaduro bazashirira muri Gereza

Advertising

Previous Story

“Sinshaka kurongora umugore w’umukene atazantera umwaku” Umuhanzi w’indirimbo z’Imana yihenuye kubakobwa babakene.

Next Story

Amayeri 10 abakobwa bakunze kwifashisha iyo bashaka gukatira abasore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop