Menya ibimenyetso biranga uwo mukundana wabaye imbata y’igitsina kurugero rwo hejuru cyane

26/05/2023 06:22

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ingeso yo gukunda igitsina ku rugero rwo hejuru imaze gufata indi intera ikabije , ibikorwa by’ubusambanyi byariyongereye hirya no hino gutandukana hagati y’abashakanye nabyo byabaye ibintu bisanzwe dore ko abatagira umuco no guhemukirana babifashe nkibiraho.

 

Indwara yo gukunda igitsina rero ishyirwa mu cyiciro cy’indwara zo mu mutwe ahanini akaba ari indwara imunga intekerezo zawe ukabatwa no gukunda igitsina bikabije ku buryo bigera ku rwego rwo kuba wabikorera ku karubanda cyangwa ukabikorera ahantu hagushyira mu byago nko mukazi, mu nsengero mu tubyinio n’ahandi hose ubonye uwo mu bikorana.

 

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko bitangira umuntu yimakaza intekerezo zo kumva ko ibyishimo bye bishingiye ku mibonano mpuzabitsina izo ntekerezo mbi zikagenda zimunga ubushobozi bwe bwo gushyira mu gaciro.Ari nabwo bitera imisemburo ihuzwa no kubatwa ivuburwa ku bwinshi bityo umuntu akajya yumva imibonano mpuzabitsina ari cyo kintu cya mbere kimuha ibyishimo ndetse bikagera aho ananirwa no kwigenga agatangira kugengwa n’amarangamutima mabi.

 

1.Kumva ukeneye gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero cyo hejuru.

Umuntu wtangiye kbatwa n’uburwayo bwo gukunda igitsina ku buryo  bukabije , incuro nyinshi yumva akeneye gukora imibonano mpuzabitsina kenshi kandi aho ariho hose ibyo bitekerezo akumva bizamuka muri we.

 

Akenshi rero usnga uwo muntu wageze kuri urwo rwego aba atagishoboye kugenzura ayo mrangamutima ahubwo ariyo amugenzura bikanatuma yishobora mu bikorwa bigayitse byo kwikinisha kugira ngo bmare irari ry’umubiri afite.

 

2.Kunanirwa kuzuza inshingano zawe za buri munsi nko gusiba akazi kugirango wimare irari.

Iyo umuntu yamaze kuba imbata yabyo ntabwo aba agishoboye kwiyobora.Uyu muntu hari ubwo asiba akazi kugira ngo yimare ipfa kandi se byakajyahe.Ikibazo si ugusiba ahubwo ikibazo ni uko uyu muntu aba atagishoboye kuyobora intekerezo ze.

 

3.Kubatwa no kureba amashusho y’urukozasoni no kumva hari ikintu gihora kigukurura gukirikirana amafoto yabambaye ubusa kumbuga nkoranyambaga.

 

Bimwe mu bintu biranga muntu umaze kuba imbata yo gukunda igitsina cane ni uguhora kuri murandasi , akurikirana amashusho y’urukozasoni agatangira gutakaza igihe cye muri byo.

 

4.Guca umukunzi we inyuma cyane.

Uyu muntu akunda guca inyuma uwo bashakanye kuko aba yaramaze kuba indembe yabyo.Uyu atangira kugana amazu abamo indaya , akirirwa kumbuga nkoranyambaga yiruka ku basore cyangwa abakobwa abashukashuka.

 

5.Guhoza mururimi rwawe amagambo yo gukora imibonano mpuzabitsina no gutinyuka kwambara ubusa ku karubanda.

 

Bimwe mu bimenyetso by’umuntu umaze kubatwa n’indwara yo gukora imibonano mpuzabitsina ni uguhoza mukanwa amagambo yerekeranye nabyo.

Advertising

Previous Story

Dore ibyo usabwa gukora mu gihe urwaye umugongo

Next Story

“Sinshaka kurongora umugore w’umukene atazantera umwaku” Umuhanzi w’indirimbo z’Imana yihenuye kubakobwa babakene.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop