Advertising

Singapour yanyonze umugabo imuziza gucuruza ikiro 1kg cy’urumogi

04/26/23 9:1 AM

Umuryango wa Tangaraju Suppiah, wari ufite imyaka 46, wavuze ko yishwe anyonzwe (amanitswe mu mugozi) kuri gereza ya Changi mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

Impirimbanyi zavuze ko yari yarahamijwe icyaha ku bimenyetso bidafite ireme kandi ko yabonye ubwunganizi bucye bwo mu rwego rw’amategeko mu gihe cy’urubanza rwe.

Abategetsi bavuze ko mu rubanza rwe amategeko yubahirijwe uko bikwiye ndetse banenga impirimbanyi kubera ko zakemanze akazi nk’inkiko.

Singapour ifite amwe mu mategeko akaze cyane ku isi yo kurwanya ibiyobyabwenge. Iki gihugu kivuga ko ayo mategeko ari urucantege rwa ngombwa mu kwirinda ibyaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka ushize, iki gihugu cyashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu 11 ku birego bijyanye n’ibiyobyabwenge, barimo n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe wahamijwe gucuruza ikiyobyabwenge cya heroin (héroïne).
BBC

Previous Story

Ghana: Umugore yatangaje ko kuryamana n’abazimu banamufuhira cyane byangije ubuzima bwe

Next Story

Ikimenyetso kibi cyane, Mu gihe ibipimo byerekanye ko umugabo atwite

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop