Uwo mugore wo muri Ghana witwa Vida Anane afite imyaka 37 y’amavuko akaba atuye mu gace kitwa Techiman ariko akomoka ahitwa Salaga muri Ghana. Avuga ko aryamana n’abagabo azi neza ko bapfuye mu bihe byashize.
Mu kiganiro yagiranye na SV TV ahamya ko kuryamana n’abazimu byangije ubuzima bwe. Avuga ko habura iminsi ine ngo ajye mu kiganiro yatangiyemo ubuhamya, yisanze aryamanye na se umubyara.
Umugore n’agahinda kenshi yavuze ko buri uko yibonye nijoro aryamanye n’abo bagabo abyuka ananiwe ameze nk’umuntu wakoze igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Yongeraho ko abyuka ababara cyane mu myanya y’ibanga.
Uyoboye ikiganiro ubwo yamubazaga igihe byatangiriye, yaraturitse ararira. Yagize ati: “Byatangiye niga mu mashuli abanza, ni bwo izo nzozi zatangiye kugeza ubu. Gusa sinigeze ngira uwo mbibwira kugeza ubwo numvise incuti zanjye zahuye nabyo ziviga uburyo ari bibi cyane”.
Kuva ubwo, Vida yatangiye gusanga bamwe mu bakozi b’Imana bavugaga ko bamufasha bikagenda, gusa na nubu biracyahari. Avuga ko ngo imizimu imufuhira ku buryo iba itifuza ko hagira umuntu umufasha kuba umuntu mwiza.Â
Nk’uko tubicyesha Newslexpoint, uyu mugore yagize ati: “Igihe hagize ushaka kumfasha, bajya bambwira ko abantu babi babateye mu nzozi”. “Kandi abo bantu babi ngo ko bababwiye kuguma kure yanjye”.
Vida yongeraho ko n’igihe abonye akazi, sosiyete ari gukoramo ihita itangira guhura n’ibibazo ikaba yanasenyuka. “Abakoresha banjye bajya bambwira ko bajya babona isura yanjye ihindukamo imitwe y’inyamaswa zitandukanye rero ko batankoresha”.
Uyu mugore avuga kandi ko ari ingaragu nta mwana yabyaye, nta mukunzi kandi n’uwageragezaga kumutereta, yaterwaga n’imyuka mibi mu nzozi ikamuha gasopo. Umukunzi bamaranye igihe kinini, bamaranye ukwezi kumwe. Avuga ko nta kazi agira ahora ahanganye n’ubuzima.