Advertising

Ikimenyetso kibi cyane, Mu gihe ibipimo byerekanye ko umugabo atwite

04/26/23 10:1 AM

Gusa ibyo bisubizo ntibiba bisobanuye ko atwite koko, ahubwo biba bisobanuye ko arwaye kanseri y’udusabo.
Ibi biterwa n’uko umugabo cyangwa umusore urwaye kanseri cyangwa ikibyimba mu dusabo, bitera ukwiyongera k’umusemburo wa Human Chorionic Gonadotrophin (hCG) ubundi wiyongera iyo umugore atwite.
Ukwiyongera k’uwo musemburo kunagaragarira mu nkari yihagarika, ku buryo hafashwe igipimo cyo gutwita, uwo mugabo cyangwa umusore ibipimo bigaragara nk’aho yasamye.

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku barwaye kanseri, American Cancer Society, muri 2021 cyagaragaje ko n’ubwo iyi kanseri idakunze kugaragara cyane, ariko nibura umugabo umwe mu 250, ni ukuvuga 0.4% aba azarwara iyi kanseri mu buzima bwe.

Urubuga Healthline rugaragaza ko kwifashisha ibipimo byereka abagore niba batwite bigakoreshwa mu gupima kanseri y’udusabo ku bagabo atari ibya vuba, kuko ubu buryo bwatangiye kwifashishwa mu myaka ya 1980.

Gusa uru rubuga rugaragaza ko atari byiza kumva ko wakoresha ubu buryo ngo bibe byaguha icyizere cy’uko utarwaye kanseri y’udusabo, kuko hari igihe ibi bipimo bishobora kukwereka ko utayirwaye kandi uyirwaye.

Runagaragaza ko atari buri gihe umugabo cyangwa umusore uyirwaye agira ukwiyongera k’umusemburo wa hCG, bityo ko bidahagije kwizera ibipimo weretswe n’ako gakoresho kifashishwa mu gupima ko abagore batwite, ahubwo ko wakwisuzumisha kwa muganga.

Previous Story

Singapour yanyonze umugabo imuziza gucuruza ikiro 1kg cy’urumogi

Next Story

Dore zimwe mu ngeso zishobora kwangiza umubano w’abakundana

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine
Go toTop