Shene ya Youtube ya Platini yibwe n’abajura.Shene ya Youtube y’umuhanzi Nemeye Platini yibwe n’abantu bataramenyekana ku buryo uyu munsi ari ibintu bigoye kuba washakiraho indirimbo ze ngo uzibone.
Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo kubona ko yibwe shene ye ya Youtube, Platini yavuze ko ari ba rushimusi bayibye ariko ahamya ko mu gihe gito aba yamaze kuyisubirana.
Platini wirinze kugira uwo atunga agatoki, yagize ati
“Bimaze iminsi ibiri, barayibye ariko ikipe yanjye ibirimo mu minsi ya vuba iragaruka ndabyizeye.”Ubujura bw’amashene ya Youtube bukomeje gukaza umurego nyuma y’uko benshi bamenye ko hakorerwaho ubucuruzi bwakuruye benshi mu rubyiruko muri iyi minsi.
Platini muri iyi minsi ari umwe mu bagaragaza umuvuduko ukomeye mu muziki.
Platini yibwe shene ya Youtube mu gihe yari ari kwitegura gusohora indirimbo shya zirimo izo aherutse gufatira amashusho i Dubai ndetse n’iziri kuri EP nshya ‘Baba’ aherutse gusohora mu buryo bw’amajwi.