Shene ya Youtube ya Platini yibwe n’abajura

06/04/2023 20:35

Shene ya Youtube ya Platini yibwe n’abajura.Shene ya Youtube y’umuhanzi Nemeye Platini yibwe n’abantu bataramenyekana ku buryo uyu munsi ari ibintu bigoye kuba washakiraho indirimbo ze ngo uzibone.

Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo kubona ko yibwe shene ye ya Youtube, Platini yavuze ko ari ba rushimusi bayibye ariko ahamya ko mu gihe gito aba yamaze kuyisubirana.

Platini wirinze kugira uwo atunga agatoki, yagize ati

“Bimaze iminsi ibiri, barayibye ariko ikipe yanjye ibirimo mu minsi ya vuba iragaruka ndabyizeye.”Ubujura bw’amashene ya Youtube bukomeje gukaza umurego nyuma y’uko benshi bamenye ko hakorerwaho ubucuruzi bwakuruye benshi mu rubyiruko muri iyi minsi.

Platini muri iyi minsi ari umwe mu bagaragaza umuvuduko ukomeye mu muziki.
Platini yibwe shene ya Youtube mu gihe yari ari kwitegura gusohora indirimbo shya zirimo izo aherutse gufatira amashusho i Dubai ndetse n’iziri kuri EP nshya ‘Baba’ aherutse gusohora mu buryo bw’amajwi.


Advertising

Previous Story

Itondere cyane abo ukurikira! Ibintu byagufasha kureka kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga

Next Story

#Kwibuka29: Abanyamakuru barasabwa gukorana ubushishozi n’ubunyamwuga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop