Itondere cyane abo ukurikira! Ibintu byagufasha kureka kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga

06/04/2023 19:19

Hari ubwo imbuga nkoranyambaga zigira umuntu imbata neza neza, akabura ubuzikuraho nyamara ntacyo zimwinjiriza. Muri iyi nkuru turigira hamawe icyakorwa umuntu akareka kuba imbata yazo.

Imbuga nkoranyambaga zahinduriye abantu ubuzima mu buryo bwose butandukanye haba mu buryo bwiza ndetse n’ububi, gusa si byiza kuba imbata yazo.

1.Ese kuki ushaka kuba ku mbuga nkoranyambaga. Mbere yo kugira icyo ukora, banza wibaze impamvu yabyo ubone ugikore. Bisa n’ubwenge buke kwibaza ibibazo nka biriya mbere yo gufungura konti kuri Instagram cyangwa Facebook.Ariko niba ushaka gukoresha by’ukuri imbuga nkoranyambaga zawe (aho kugira ngo zibe ari zo zigukoresha), kwibaza ibibazo nka kiriya bishobora kugira igihu bivana ku maso yawe.

2. Itondere cyane abo ukurikira n’ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga. Mbere yo gukurikira umuntu, banza umenye impamvu umukurikira n’ibyo uzungukiramo.Ese wowe ni iki ushyira kuri izo mbuga? Nabyo bigenzure ubimenye. Buri kintu ukandaho ‘click’ cyangwa ukunda ‘like’ n’ibisa na cyo ni cyo kizajya kikugarukira umunsi ku munsi buri gihe ugiye ku mbuga nkoranyambaga. 

Urashaka kurema ubwoko bw’amakuru asakazwa uyakeneye, kandi ajyanye n’igihe n’ibyifuzo byawe. Aha rero mu buryo uba utanatekerejeho, ukurikira ‘follow’ abantu wenda atari abantu bashyiraho ibyo mu by’ukuri ukeneye.

3. Jya wiha uruhushya maze usibe bamwe mu bantu ufite muri telefoni nyuma y’igihe runaka. Reka gukurikira uwo ari we wese mudafite icyo muhuriyeho. Ni byiza kurushaho ku buzima bwawe bwo mu mutwe kandi bigufasha kwigobotora ububata bw’imbuga nkoranyambaga.

Na none kandi, jya uba inyaryenge witondere ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo uri ‘gupostinga’ amakuru atari yo wenda y’ibihuha? Nk’uko ufite umugambi wo gusukura urutonde rw’abo muvugana (contact list). Bigire ikintu nyambere gusangiza abandi ku mbuga ibintu bifite ubusobanuro n’umumaro kuri wowe ariko na none bifite icyo bimariye abandi.

Advertising

Previous Story

Blaise yatsindiye miliyoni eshatu ku biceri bye maganatanu gusa

Next Story

Shene ya Youtube ya Platini yibwe n’abajura

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop