#Kwibuka29: Abanyamakuru barasabwa gukorana ubushishozi n’ubunyamwuga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

07/04/2023 06:40

Urwego rw’Abamanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) rwibukije abanyamakuru gukorana ubunyamwuga n’ubushishozi, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu butumwa bukubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’urwo rwego, Barore Cleophas, abanyamakuru basabwe ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuzakorana akazi kabo ubushishozi n’ubunyamwuga kugira bakumire imvugo zihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ntibinyuzwe mu bitangazamakuru bakorera.Ubwo butumwa buragira buti

: “Rwanda Media Commission (RMC) irongera kwibutsa abanyamakuru bose ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakwiye gukomeza gukora kinyamwuga, birinda icyo aricyo cyose cyaganisha ku guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. By’umwihariko, RMC irasaba abanyamakuru gukoresha inyito zikwiye, utazizi akabaza bagenzi be cyangwa MINIBUMWE.”

Muri iri tangazo, RMC yasabye kandi ibinyamakuru bikorera kuri murandasi n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amakuru, kugenzurana ubushishozi ibitekerezo bitangwa ku nkuru.Ubu butumwa buti:

“Ibitangamakuru bikorera kuri Murandasi (internet) hamwe n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo bwo gusakaza amakuru, turabibutsa kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo (Comments) bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo zikurura amacakubiri n’izikomeretsa.

RMC yakomeje isabira abanyamakuru kuzoroherezwa kubona amakuru, muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.Uru rwego rw’abamanyamakuru bigenzura rwagize ruti “RMC iboneyeho kandi gusaba inzego zifite mu nshingano gutegura ibikorwa byo kwibuka, korohereza itangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo kwibuka.”


“Kwibuka Twiyubaka.”

Advertising

Previous Story

Shene ya Youtube ya Platini yibwe n’abajura

Next Story

Huye: Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barasaba gusanirwa inzu zenda kubagwaho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop