Ubuzima bwishuri bugira uruhare runini mugushyiraho ejo hazaza h’umuntu kandi bugira uruhare runini mukwigisha kwicisha bugufi – kubanyeshuri ndetse nabarimu. Ariko, hari ibintu bibabaje kandi biba bigoye kwibagirana ducamo iyo tukiri ku ntebe y’ishuri. Mu kiganiro pop sensation,Shakira yagize ubutwari bwo gusangiza abakunzi be ubuzima bw’ishuri yaciyemo aho umunsi umwe mwalimu yamukojeje isoni mu nshuti ze akavuga ko aririmba nk’ihene. Ikigaragara ni uko umwarimu we atari azi ahazaza huwo mwana kuko kuri ubu yavuye umuririmbyi wagatangaza.
Usibye ibyo yanyuzemo bikamuca integer ndetse nibindi bitandukanye, ntibyabujije Shakira gukurikira inzozi ze no kureka ibikorwa bye bikavuga kuruta amagambo.
Icyamamare muri muzika Shakira yavutse kuya 2 Gashyantare 1977 i Barranquilla muri Colombia akaba ikinege kuri se William Mebarak Chadid na nyina Nidia Ripoll Torrado. Yize mu mashuri atandukanye y’umuziki harimo Colombis Music afite imyaka13 gusa.
Amazina ye bwite ni Isabel Mebarak Ripoll, akaba yaraciye agahigo kuo gutsindira ibihembo bitandukanye harimo ibihembo 15 bya Grammy Awards, 7 bya Billboard Musiz Awards, ibihembo 39 bya Billboard Latin Music Awards,5 bya MTV Video Music Awards yatsindiye Guiness World Records 21 ndetse yakorewe status kuri Hollywood Walk of Fame.
Ubuhanzi ni impano ya Shakira yagaragaye akiri umwana kuko yanditse umuvugo we wa mbere yise ‘La rosa de cristal’ ubwo yari afite imyaka 4 gusa. Byose akaba yarabikomoraga kuri se kuko yakundaga kumubona yandika inkuru kuri machine zo muri iyo myaka, ikintu kibabaje adakunze kwibagirwa nujko ubwo yari afite imyaka 2 gusa musaza we basangiye nyine yapfuye azize impanuka ya moto.
Yatangiye kuzajya atumirwa mu birori bitandukanye ubwo yari afite hagati y’imyaka 10 na 15 ibyo bimuha ubwamamare mu gace yakomokagamo kitwa Barranquilla. Aheraho aba umuhanzi ukomeye album ye yambere yitwa Magia yatunganyijwe na Sony Music Colombia ahagana muri 1990 ubwo yari afite imyaka 13 gusa.