Shafty Ntwali agiye kongera kugaragara kurubyiniro nyuma y’igihe kitari gito yaribagiranye

23/02/2023 13:43

Umuhanzi ufite ibendera mu njyana ya Hip Hop mu Karere ka Rubavu Shafty Ntwali , agiye kongera kugaragara kurubyiniro mu gitaramo azahuriramo na NTziyo , Gold Bigwi na Mc ChaddBoi.

Iki gitaramo cyiswe ngo ‘Sarturday Brunch’, cyateguwe mu rwego rwo gukomeza gufasha abahanzi Nyarwanda by’umwihariko abahanzi bari basa n’abaramaze kuva mu muziki nyamara inganzo yo bakiyifite mu karere ka Rubavu. Iki gitaramo kandi biteganyijwe ko kizajya kigaragaramo abahanzi bo mu Ntara y’Uburengerazuba gusa nk’uko byatagajwe na Nshimiyimana Onesphore umaze kumenyekana nka Fire West wagiteguye.


Mu kiganiro nawe yagize ati:”Ubusanzwe njyewe mfasha abahanzi batandukanye, mfasha abahanzi mu ndirimbo zabo ndetse nkanagerageza gushaka uburyo batazima burundu rero ni muri urwo rwego ,nashatse gutegura iki gitaramo kugira ngo kijye kiba kenshi gashoboka ariko ngerageze kuzana abahanzi batandukanye bazajya baza bakaririmbira abanya-Rubavu, mu rwego rwo kubafasha kongera kugaragara”.

Uyu mugabo , yavuze ko umuziki awumva neza bityo , akabariyo mpamavu akunda gufasha abahanzi.Ati:”Umuziki ndawukunda ninayo mpamvu mba nakoze iyo bwabaga kugira ngo aba bahanzi bacu , bagaragare.Iki ni kimwe mu bitaramo nzakora ntagambiriye inyungu ahubwo nshaka kuzamura no gufasha babahanzi bari barabuze aho bamenera”.

Imyidagaduro yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba muri rusange yari yarabaye nk’ihagaze kubera kudashyira abahanzi bo muri aka Karere mu bitaramo byategurwaga n’abashoramari banyuranye.Kugeza ubu byitezaho kongera gutanga isura nziza ndetse abahanzi bakongera kubona uruvugiro no kumvikana mu matwi y’abafana babo kubera urugero rwiza uyu mugabo yatanze.


Iki gitaramo kizaba ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 kibere kuri El Classico Beach guhera saa Munane z’amanywa (2H00’).Iki gitaramo kizacurangwamo n’abamwe mu bamaze kumenyekana mu kuvangavanga umuziki mu Ntara y’Uburengerazuba , barangajwe imbere na Selekta Dady na Dj Regas250.

Advertising

Previous Story

Biratangaje: Umugabo wiberaga ku kibuga cy’indege yeruye ko yakirayeho imyaka 18 yose

Next Story

Bruce Melody yasabye Abanyarwanda kurya isi n’ibyo batunze kuko ubuzima ari buto mu ndirimbo ye nshya yise ‘Selebura’-VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop