Advertising

Bruce Melody yasabye Abanyarwanda kurya isi n’ibyo batunze kuko ubuzima ari buto mu ndirimbo ye nshya yise ‘Selebura’-VIDEO

23/02/2023 18:39

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi ntashidikanywa ho hano mu Rwanda ndetse hanze.Ni umwe mu bahanzi bagaragaje ko bashoboye umuziki mu nguni zose .Uyu mugabo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ngo ‘Selebura’.

Mu gitero cya Mbere yagize ati:”So happy ! So Ready kurya () Life is so crazy iby’isi iyo ugiye urabitanga byanaribwa n’umwanzi, rya iraha ! Yikunde ukiriho burye ho ! Ubuzima nibuto wikwiyanga , njye umunezero wanjye uba mu ndiba y’icupa, Reka inzozi zawe zibe nini , ubuzima bwawe bube bunini … Turi hano ngo ‘Tugu Selebure’”.
https://www.youtube.com/watch?v=C-TOQLpdJ6A

Selebura ni indirimbo yo mu birori ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi baba barikwishimira ubuzima bwabo n’ibyo bagezeho muri rusange.Iyi ndirimbo ya Bruce Melody, isaba abantu gusenga maze ngo nibabona amafaranga basohoke bajye kuyanywera.

Bruce Melody yashyize iyi ndirimbo igaragaramo umudiho n’intore ya Kinyarwanda , yakubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kuba bo ndetse no kuberekako hari abantu babari hafi kugira bafatanye nabo kwishimira ibyo bagezeho muri rusange banabirwaho.Nk’uko twabigarutseho, Bruce Melody ni umwe mu bahanzi batavogerwa , ni umwe mu bahanzi bafite ibendera ry’umuziki Nyarwanda nk’uko byumvikanye muri iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo yakozwe na Element wavuy muri Country Record, akajya muri 1:55 AM, ikorerwamo n’umuhanzi Bruce Melody mu rwego rwo kugira ngo ajye amufasha gukora indirimbo ze neza ndetse afashe n’abandi bamukeneye.

Previous Story

Shafty Ntwali agiye kongera kugaragara kurubyiniro nyuma y’igihe kitari gito yaribagiranye

Next Story

“Inkuru y’urupfu rw’umucuranzi wacurangiraga Israel Mbonyi yashenguy benshi” ! Ishimwe Etienne

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop