Sunday, May 19
Shadow

Shaddboo yagize icyo avuga kumafoto yacicikanye kumbuga nkoranyambaga arikumwe na Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platinumz

Umunyamiderikazi Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddboo yagize icyo atangaza kumafoto yamugaragaje arikumwe na Tanasha Donna wabyaranye n’icyamamare muri muzika Diamond Platinumz.

Mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2033 nibwo Shaddboo yagaragaye arikumwe n’umwe mubagore ba Diamond Platinumz uzwi nka Tanasha Donna benshi bavuga ko ababaye abakunzi ba Kizigenza bahuye.

Aba bombi bari bishimye bikomeye dore ko bari barigusangirira hamwe.Nkuko byagaragaye , Shaddboo yifashishije aya mashusho ayashyira kumbuga nkoranyambaga ze amwifuriza isabukuru nziza , uyu nawe abikora gutyo aramushimira.

Uyu Munyarwandakazi Shadia aka Shaddboo avuga kuri Aya mashusho yagize ati:” Aya mashusho yafashwe ubwo nahuraga na Tanasha aho Manzi Jeannot yariyizihirije isabukuru ye y’amavuko , nawe yarari kwizihiza isabukuru ye kuko bayizihiriza rimwe.Bitewe nuko dusanzwe tuziranye byatangiye tuyafashe”.

Uyu Tanasha Donna ni icyamamare kumbuga nkoranyambaga dore ko izina rye ryazamutse cyane ubwo yakundanaga na Tanasha Donna ndetse bakanabyarana umwana w’umuhungu.