Advertising

Scott Speedman na Lindsay Rae Hofmann bibarutse ubuheta

29/09/2024 18:53

Scott Speedman na fiancé we Lindsay Rae Hofmann bibarutse umwa wa kabiri , ku wa Gatatu, tariki 25 Nzeri ari nabwo Hofmann yashyizeho  ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko yabyaye umuhungu , Indy, mu ntangiriro z’uku kwezi.

Hofmann yanditse ati:”Umuhungu wacu mwiza ari hano,” akomeza ashimangira ko imiryango yabo yishimiye uyu mwana. Ati:”Imitima yacu yaragutse, kandi twamukunze cyane. Waje vuba kandi mu buryo bw’igitangaza ku munsi wakurikiye isabukuru y’umubyeyi wawe— ku itariki ya 2 Nzeri, saa moya n’iminota 12, ufite ibiro 8.”

Speedman, ufite imyaka 49, na Hofmann bafite kandi umukobwa witwa Pfeiffer Lucia, ufite imyaka 2. Mu mafoto yashyizwe hanze harimo ifoto ya Indy aryamye, Pfeiffer akamukoraho, ndetse n’andi mafoto agaragaza Hofmann na Speedman bari kumwe n’abana babo.

Hofmann yatangaje ko atwite mu kwezi kwa Gatatu, yerekana ifoto ye ari kumwe na Pfeiffer. Speedman na Hofmann batangaje urukundo rwabo mu mwaka wa 2017, ndetse bashyingiranwe mu kwezi kwa Kamena 2023.

Speedman ni umukinnyi wa filime wamenyekanye mu ikinamico “Grey’s Anatomy,” akaba ategerejwe mu gihe cya kabiri cy’iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Brittany Mahomes yashyize ku karubanda iby’umunezero w’umwana ategereje

Next Story

Rutsiro: Barasaba gusubizwa Ivuriro rigiye kumara hafi umwaka ridakora

Latest from Imyidagaduro

Go toTop