Monday, May 20
Shadow

Sarpongo yongeye gushimangira ko akunda APR FC kurenza Rayon Sports

Umufana wahoze ari uwa Rayon Sports yagaragaye mu marangi ya APR FC avuga ko kuva na kera yakundaga APR FC ikipe umubyeyi asanzwe afana.

Mu kiganiro na Lorenzo wa RBA nyuma yo gutsinda Gorilla FC 2:0, umufana wa APR FC Sarpongo , yashimangiye ko iyi kipe ariyo ifite abafana benshi ndetse ko ntahandi yajya.Yagaragaje ko urukundo akunda APR FC yarukuye ku mubyeyi we.

Sarpongo yakomeje avuga ko amakipe atazasohokera Igihugu agomba gusigira ku rugo neza.Ati:”APR FC narayikundaga kuva na kera, kandi aho ndi niheza.Amakipe atazasohoka azasigare ku rugo. Rayon Sports sinayivuga kuko ntabwo nyizi rero sinayivuga”.

Ibyo kuba APR FC yazagera mu matsinda Sarpongo yavuze ko “Kugera mu matsinda nibyo twifuza ariko bitabaye tuzakira ibyo Imana izaduha”.

Kugeza ubu , ikipe ya APR FC isigaje umukino umwe ngo irangije Shampiyona idatsinzwe na rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *