Monday, May 20
Shadow

Kino Yves yatewe ishema n’aho yugamye imvura agatungurwa n’abana bakoraga umukoro mu mvura

Umufaransa uri gutembera u Rwanda akoresheje igare yatangajwe cyane n’abana basubiramo amasomo yabo bagakora umukoro wo mu rugo bakiva ku ishuri.

Kino Yves , yakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho agereye mu Rwanda avuye muri Uganda.Uyu muzungu wiyemeje kuzenguruka Isi nk’uko imbuga nkoranyambaga ze zibigaragaza, ubwo yafataga urugendo rumwerekeza ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania [ Rudumo ] imvura yamufatiye mu nzira aparika igare arugama.

Ni ahantu yagombaga gukoresha ibirometero 80 [ 80Km] kugira ngo agere ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.Muri uru rugendo yahuye n’abantu batandukanye agenda yiga amagambo mashya.Muri uru rugendo Kino yahuye n’Abanyarwanda benshi by’umwihariko abasore n’inkumi batwara igare ariko bagatangazwa cyane n’iryo yari atwaye.

Mu rugendo rwe hari aho yageze imvura iragwa cyane ahitamo kujya kugama mu rugo rw’umuturage wari umwigereye kuko aho yari ageze nta Hotel cyangwa ahandi yari bujye kugama.Akigera kuri uru rugo yahawe ikaze n’abana yahasanze bigaragara ko bavuye ku ishuri maze ababyeyi baza nyuma basanga yahawe ikaze mu nzu.

Kino, yicaranye n’abana bari bafite imbeho, batarakuramo imyenda, bakonje cyane ndetse imvura iri kugwa.Uyu muzungu yaganiriye n’abo abereka ko nta kibazo ariko amaze kuhava yagaragaje ko yakiriwe neza agaragaza ko yakozwe ku mutima n’abo n’uburyo barimo gukora umukoro wo mu rugo.

Ati:”Mbega amasomo nize ! Natangaye cyane muri iriya nzu kuko iyo imvura iri kugwa, mwese muba mu meze kimwe.Twese twari dukonje , turi gushaka aho twikinga, gusa ni byiza gufashwa n’abaciye bugufi.Akenshi iyo umuntu arimo gutembera ahantu nk’aha, biba bigoye kuko bakwereka urukundo ku buryo ushobora no kurira kuko ubukene burababaza”.

Yakomeje agira ati:”Kubona bariya bana mu nzu ihomesheje icyundo bari gukora umukoro, batitaye ku bukonje n’imvura ariko bagakomeza gukora umukoro wo mu rugo [ Home Work ] , bigaragaza ko bizere ko ishuri ariyo rizabasha kubakura muri buriya buzima.Bitandukanye .. n’abandi baba bifuza iby’ubusa”.

Kino Yves yongereyeho ko abaciye bugufi aribo bamwakira neza mu gihe abo mu Mujyi wa Kigali batamwakira neza nkabo. Yakomeje urugendo, kugera ageze ahitwa Ituze Motel ari naho yaraye ijoro ryose.Naho ahageze yakiriwe neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *