SALUNIX umunyamakuru wa FLash Radio& Tv yasezeranye na Chopine bamaze imyaka 4 bakundana!

05/01/2024 17:55

Niyonkuru Salus ukoresha amazina ya Salunix mu kazi ka buri munsi k’itangazamakuru, Taliki 04.01.2024 yasezeranye kubana akaramata na Umuhoza Chopine Bamaze imyaka 4 mu munyenga w’urukundo.

Iri sezerano Salunix yagiranye na Chopine ryabereye mu Murenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo. Aganira n’umunyamakuru shalomi_wanyu  Salunix yagize ati:” Chopine tumaze imyaka 4 dukundana, namugenzuye kenshi gashoboka ngo menye koko niba ariwe mugore Imana yangeneye, byarangiye mfashe umwanzuro wo kumutuza mumutima wanjye iteka, urumva ko ntakwibeshya nagize”.

 

Salunix abajijwe impamvu ahisemo kubana na chopine Umuhoza mu bakobwa bose bamunyuze imbere, yavuze ko kubana n’umuntu akaramata bisaba kwitonda ukamenya igeno ryawe, kuko iyo uhisemo nabi uhora wicuza , ahamya ko muguhitamo chopine aticuza kuko imyaka 4 ihagije kumenya niba ukunda umuntu by’ukuri.

 

 

 

Niyonkuru Salus A.k.a Salunix n’umukunzi we, ntibigeze batangaza italiki nyirizina y’ubukwe bwabo, icyakora Salunix yahamije ko bitazatinda.

Salunix ni umunyamakuru umaze igihe kitari gito m’umwuga w’itangazamakuru aho amenyerewe mu kiganiro “Flash Weekend mix” ,uretse ko anabifatanya no gutunganya indirimbo (song Production). akaba n’umwe mu banyamakuru batangiye 2024 ari umugabo.

Tubifurize Urugo Ruhire

Advertising

Previous Story

Will Smith yatunguye umusore wazengurutse Afurika ashaka Ishuri

Next Story

Josiane yavuze ko yabonye Umusore mushya umukunda akamuhoza amarira yose yarize

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop