Will Smith yatunguye umusore wazengurutse Afurika ashaka Ishuri

05/01/2024 14:42

Umwaka ushize wa 2023, nibwo uwitwa Mamadou  Safayou Barry wo muri Guinea, yakoze amateka yo  kugenda Ibiromtero 4,000km (2,500 miles).

 

Nyuma yo gukora uru rugendo agamije gushaka ishuri.Will Smith yamutunguye aramuhamagara kugira ngo amufashe kubona bimwe mu bikoresho by’ishuri.Umwaka ushize Mamadou nibwo yaciye aka gahigo.

 

Will Smith yahamagaye uyu musore uri kwiga mu Mujyi wa Cairo kuri ubu, yamuhamagaye amubwira ko yabonye imbaraga yakoresheje amubwira ko yamuguriye igare rishya namudasobwa nshya.Will Smith yavuze ko yamubonye kuri ‘Post’ yanshyizwe hanze na BBC.

 

Will Smith yagize ati:”Ndashakaga ngo Isi imenye inkuru yawe”.Mu mashusho yashyizwe kuri YoTube Channel ya Will Smith , byagaragaye ko uyu musore yatunguwe cyane no kuvuga n’icyamamare nka Hoolywood.Uyu musore yagize ati:”Sinzi uko nagushimira Wallahi [Ndarahiye] ! Sinzi uko nagushimiye”.

 

 

Muri Mata 2022 nibwo uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ufite inkomoko muri Afurika y’Iburengerazuba, muri Guinea yasabye kwiga muri Kaminuza ya Al-Azhar yo mu Misiri aziko azemererwa kwigamo.

 

Byamusabye amezi 4 azenguruka muri Mali, Burkina Faso, Togo, Benin ,Niger na Chad kugira ngo abashe guca ako gahigo ari ku igare.Ibi byose yabikoze ashaka ishuri ryo kwigaho ngo akabye inzozi ze.

Advertising

Previous Story

Malawi: Umugore yishyuriye umuhungu we ishuri arangije kwiga abana nawe kugira ngo yiyishyure imbaraga n’amafaranga yamutayeho

Next Story

SALUNIX umunyamakuru wa FLash Radio& Tv yasezeranye na Chopine bamaze imyaka 4 bakundana!

Latest from Imyidagaduro

Go toTop