Sadio Mané yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

08/01/2024 07:36

Sadio Mané yakoze ubukwe na Aisha Tamba kuri iki cyumweru tariki 7 Mutarama 2024.

Uyu mugabo ukinira Al-Nassr yiyemeje kubana akaramata na Aisha Tamba mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Dakar ku cyumweru tariki 7 Mutarama.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango , abahoze ari abakinnyi by’umwihariko mu ikipe y’Igihugu cya Senegal.

Sadio Mané, yagarutse mu rugo iwabo muri Senegal kugira ngo afaranye nabagenzi be kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika.

Mbere y’ubukwe bwe, Sadio Mané, yubakiye Stade abaturage bo mu cyaro cya Bambali. Nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto, Mane n’umugore we bari bishimye cyane.

Advertising

Previous Story

Lilian Mbabazi akomeje gushavuzwa n’urupfu rwa Mowzey Radio

Next Story

Uwicyeza Pamella yagaragaje ubwuzu afitiye The Ben n’ababashyigikiye

Latest from Imikino

Go toTop