Uyu mugore yagaragaje ko agiterwa agahinda n’urupfu rw’uyu muhanzi nyuma y’imyaka itandatu atabarutse.
Lilian Mbabazi yagize agahinda akomeye kuzuye uburibwe kubwo kubura Se w’abana be Moses Ssekigobo wamamaye nka Mowzey Radio.
Uyu mugore wo muri Uganda, yavuze ibi ubwo yari mu gace ka ‘Tusker Malt Conversation’ kazagaraza ubuzima bwe bw’urukundo , ubw’abana be n’umubano we na nyakwigendera Mowzy Radio wahoze muri ‘Goodlife’ yahuriragamo na Weasal.
Mu gace kashyizwe hanze Lilian Mbabazi, yavuze ko urukundo rwe kuri Mowzey rutapfuye.ti:”Mowzey nanjye , twari dufitanye umubano utandukanye.Nakundaga uriya mugabo n’umutima wanjye wose, twanagiranye abana”.
Mowzey Radio yapfuye tariki 1 Gashyantare 2018, apfira ku Bitaro byo muri Kampala [Case Clinic].Azize amaraso yari yipfundikiye mu bwonko, kubera imirwano yari yamuhuje n’abantu mu kabari ko mu Mujyi wa Entebbe mbere ho iminsi mike.Iyi mirwano yarimo Godfrey Wamala yamusigiye ibikomere kumutwe binatuma apfa.
Lilian Mbabazi na Mowzey bahuriye muri Kaminuza barakundana mu gihe kirenga imyaka itanu (5) nk’uko byemejwe na Mbabazi we abyiyemerera.We na nyakwigendera bafitanye abana babiri aribo; Asante na Izuba.