Rwanda: Umubyeyi arashinja umuyobozi w’ishuri kumusambanyiriza umwana w’imyaka 8

30/09/2023 19:03

Tariki 11 Gicurasi 2023 , nibwo humvikanye inkuru y’umubyeyi watakambye asabira umwana we w’imyaka 8 ubutabera avuga ko yafashwe kungufu n’umuyobozi w’Ishuri yigaho.

 

Uyu mwana w’imyaka 8 wari arikurangiza amashuri abanza ngo yatashye yakererewe arimo kurira , umubyeyi we amwitegereje abona yasambanyijwe amubajije uwabikoze avuga ko ari umuyobozi w’Ikigo yigaho.

 

Uyu mubyeyi aganira na Radio na TV 1 yagize ati:” Naramubajije ati byagenze bite , arambwira ngo twari turi gukubura n’abandi bana , amfata akaboko , anjyana muri sale , ankuramo kora anshyira kubibero bye.Nti Ese yari yambaye iki ? nti yari yambaye ga”.

 

Yaba imyirondoro y’uwo mwana, n’iy’uwo muyobozi w’Ikigo Tv na Radio1 dukesha iyi nkuru yanze kubitangaza ndetse n’amajwi y’uwo mubyeyi n’umuyobozi w’Ishuri byayahinduye.

 

Uyu mubyeyi yavuze ko yahise ajyana uyu mwana kuri Isange One Stop Center ku Bitaro bya Kabgayi ariko ngo ntarabona ibisubizo gusa umwana we yahise ava mu ishuri ahunga uwo muyobozi w’Ikigo nk’uko nyina abivuga.

 

Ati:” Ntabwo umwana wanjye ari kwiga, kuko njyewe ntabwo nafata umwana wanjye ngo mwohereze kumuntu wamugiriye nabi nonese yanamukuraho nabandi gukora neza ? Ubwose ntashobora no kumwica ? Umwana yari yaramubwiye ati:” Nuramuka ubivuze nzakurangiza, umwana rero yarenzeho arabimbwira namwe rero nk’abanyamakuru , mwari mukwiriye kunkorera ubuvugizi umwana wanjye akabona uburenganzira nawe agasubira kwiga nk’abandi”.

 

Umuyobozi wicyo kigo cy’amashuri abanza ushinjwa gusambanya umunyeshuri we w’imyaka 8, yabwiye Radio na TV 1 ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB , ruramubaza agaruka mukazi gusa avuga ko atigeze asambanya uwo mwana avuga ko ahubwo ari abarimu batamushakaga boheje uwo mwana aramubeshyera bituma uwo mwana ata n’inshuri.

 

Yagize ati:” Uwo mwana rero byarangiye nyina atamugaruye , ntabwo yamugaruye ntanubwo yatse icyangombwa ngo wenda amujyane ahandi , niba yaragize ubwoba ko uwo mwana yabivuga akavuga ukuri nyako , ikindi harimo n’abarimu bashutse uwo mubyeyi baramukoroga , baramubwira ngo agende avuge gutyo , noneho bamubujije no kugaruka ku ishuri “.

 

Mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumazemo iminsi mu Karere ka Muhanga rusobanurira abaturage Imikorere ya Isange One Stop Center , nyina wuwo mwana yarugejejeho icyo kibazo ndetse rumwizeza ko rugiye kugikurikirana kigakemuka.

 

Jean Paul Habuni Nsabimana , Umuyobozi wa Isange One Stop Center ku rwego rw’Igihugu , avuga ko zimwe mungamba zo gukumira ko abana abana basambanwa , harimo ubukanguramba buhoraho bwo gusobanurira abaturage uko icyaha cyo gusambanya abana gikorwa n’ingarukambi giteza ndetse nuko bashobora kumenyekanisha amakuru yacyo.

 

Ati:” Niba umwana ahohotewe, twebwe ababyeyi , abaturanyi , ababarera, ababarera, dufite inshingano zo gutanga amakuru , kugirango abakoze ibyaha bakurikiranwe.

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri mu Karere la Muhanga , ushinjwa gusambanya Umwana w’imyaka 8 yigisha , abihamijwe n’Urukiko habihanishwa igihano kirimo guhanishwa burundu hisunzwe ingingo zirimo iya 133 mu Utegeko rihana ibyaha n’Ibihano muri rusange.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 5 umukobwa akorera umusore akunda gusa

Next Story

“Abakobwa babeshwaho no kuryamana n’abagabo ngo babone amaramuko ni ibicucu” ! Kayitavu Mireille yanenze abasore n’inkumi bubakira ingo ku kimero

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop