Rutsiro: Umugabo witwa Ndererimana Pascal yishe umugore we amukubise umuhini

09/18/23 7:1 AM
1 min read

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro witwa Ndererimana Pascal yakubise umuhini umugore we bimuviramo gupfa nawe ahita atabwa muri yombi.

 

Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kibihogo , Umudugudu wa Gashoko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023.Iby’iyi nkuru byahamijwe na Mudahemuka Christophe Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza wabwiye Rwandanews24 ko uyu muryango wari usanzwe uba mu makimbirane.Yagize ati:” Ndererimana Pascal w’imyaka 38 wari usanzwe abana n’umugore we Nyirabajyambere Valerie mu makimbirane, yamwishe amukubise umuhini”.

 

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko , Pascal yafatiwe kwa muganga kuko nawe ngo yari yagiye kwivuza ibikomere yatewe na Nyakwigendera mu mirwano yakoze ikanaza kumuviramo urupfu.

 

Gitifu , yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera no gusaba abaturage kugabanya ubusinzi kuko akenshi bubabera imbarutso y’urugomo.

Src: Rwandanews24

Go toTop