Rutsiro: Udushya twabaye mu muhango wo kwizihiza #Umuganura 

04/08/2023 15:44

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu mu birori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rutsiro, yaganuje abaturage b’aka Karere hazirikanwa abagizweho ingaruka n’ibiza.

Dr Musafiri yagabiye inka, atanga imbuto zo gutera ku miryango imwe n’imwe yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka Karere muri Gicurasi.

Hanahembwe kandi imiryango, imirenge n’utugari n’abandi bitwaye neza mu mihigo mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho.

Naho mu Karere ka Nyagatare,mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagali ka Gacundezi, niho hizihirijwe umunsi mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Akarere.

Ni umunsi wizihijwe hishimirwa ko kuri hegitari 77, 258 z’ubuso bwahinzweho ibihingwa byatoranijwe birimo Soya, Ibigori, Imyumbati, Umuceri n’ibishyimbo hasaruwe umusaruro ungana na toni 229,148.

Advertising

Previous Story

Mani Martin yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza muri Amerika

Next Story

Abimukira 14 bisanze muri Brazil bari bazi ko bagiye i Burayi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop