Mani Martin yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza muri Amerika

04/08/2023 15:17

Umuririmbyi Mani Martin ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe Impamyabumenyi y’umwaka umwe muri Kaminuza ya Virgina yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ryaryo rya Contemplative Leadership Center.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2023, aho abanyeshuri 22 barimo na Mani Martin bashyikirijwe impamyabumenyi n’iyi Kaminuza.

Yabwiye InyaRwanda ko ‘ari kimwe mu by’ingenzi nifuzaga kugeraho mu buzima bwanjye’.

Akomeza ati “Nagize umugisha udasanzwe. The Dallai lama fellows yamfunguriye inzira yo kwiga byinshi nari nkeneye kumenya kandi numva nakomeza kubyiga bikazafasha njye ubwanjye ndetse n’abandi muri rusange.”

“Ndashimira Imana yo igena byose. Ndashimira inshuti n’umuryango baguma kumba hafi muri byose. Mu buryo bwihariye Ndashimira Umuntu witwa Sylvain Dejoi wamfashe ukuboko muri uru rugendo.”

Mu 2020, nibwo iriya Kaminuza yasohoye urutonde rw’abatsindiye ‘Scholarship’ izwi nka Dallai Lama Fellows rugararaho umuhanzi rukumbi ariwe Mani Martin.

Kimwe n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bari kumwe kuri urwo rutonde Mani Martin yahise atangira gukurikirana amasomo ye kuri murandasi (Yifashishije internete) ari nako abifatanya n’ibikorwa bye bya muzika umunsi ku munsi.

Ku bw’impamvu z’icyorezo cya Covid-19, cyari kigifite ubukana mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi aba banyeshuri bose basabwe kwigira aho bari mu bihugu byabo.

Uyu muhanzi uherutse no kumvisha abakunzi b’ibihangano bye Album ye ya Gatandatu yise ‘Nomade’ mu gitaramo cyabereye mu nzu ndangamucyo y’u Rwanda n’u Bufaransa, yakiriye iyi mpamyabumenyi y’uko ku wa 27 Nyakanga 2023 afashe indege yerekeza muri Amerika muri uyu muhango.

Yahawe impamyabumenyi mu ishami rya ‘Contemplative Leadership’ ryiga ubumenyamuntu n’imiyoborere (Post graduate- Yasoje umwaka umwe w’amasomo).

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Akagezi ka mushoroza’ avuga ko mu buzima bwe yagiye abona imigisha myinshi ‘nishimiye n’ubu nishimira’

Mani Martin nk’umuhanzi yatoranyijwe mu ntonde zinyuranye yaba iz’abahanzi b’imbere mu gihugu no hanze. Atsindira ibihembo bitari bikeye bya muzika.

Yagiye atoranywa mu bandi benshi agaseruka mu maserukiramuco n’ibirori bikomeye.

Nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda, yavukiye mu muryango utishoboye bihambaye, abasha kwiga amashuri bitamworoheye abasha no kugera muri Kaminuza, ahawa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ibi byose biri mu byo uyu muhanzi yishimira mu gihe amaze abayeho.

Yigeze kubwira InyaRwanda ko kwisanga ku rutonde rw’abagize umuryango w’aba Dalai Lama Fellows 2022 ari ibintu ‘binshimishije kuruta ikindi kintu kigeze kumbaho’.

The Dalai Lama fellowship ni buruse (Scholarship) itangwa na University of Virginia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye na Nyirubutungane Dalai Lama ari nayo mpamvu byitiriwe izina rye nyuma y’aho ashyiriye umukono ku bufatanye n’iyi kaminuza muri icyo gikorwa.

Ni Buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye ishingira ku Mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango mugari aho baba. Ati “Nishimiye ko kuba

Advertising

Previous Story

Dore uko umugabo yamenya ko umugore we yarangije mu gihe cyo gutera akabariro

Next Story

Rutsiro: Udushya twabaye mu muhango wo kwizihiza #Umuganura 

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop