Friday, May 3
Shadow

Burera: Uruhinja rukivuga rwatoraguwe mu gihuru rwapfuye

Uruhinja rwatoraguwe mu Karere ka Burera , Umurenge wa Gitovu, Akagari ka Musasa.Umurambo w’uyu mwana wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata muri aka Kagari ubonywe n’abakoraga imirwanyasuri.

Nsengimana Aloys , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu yemeje aya makuru ariko avuga ko batari bamenya uwataye uwo mwana w’uruhinja.Ati:” Ni umurambo w’Uruhinja byagaragaye ko ukivuka. Amakuru yamenyekanye ubwo abaturage bacu bari mu gikorwa cyo kurwanya isuri mu ishyamba basanga hari uruhinja rwajugunywe mu guhuru baradutabaza.

“Twihutiye gutabara ,duhamagara RIB na Police bahita bahagera, umurambo w’uwo mwana wari ufubitse mu myenda wajyanywe mu Bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma ariko nta muntu bakeka muri ako gace waba yihekuye.Gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano dukomeje gushakisha uwaba yakoze icyo cyaha”.

Itegeko rivuga ko Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’Urukiko,ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’Ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1000000 RWF ariko atarenze Miliyoni 2000000 RWF.

Isoko: IGIHE