Rusizi: Umuturage yashyinguye isanduku yuzuye inkwi z’imyase bishyira abantu mu rujijo

31/03/2023 15:19

Umugabo w’umukire wo mu karere ka Rusizi yashyinguye isanduku irimo inkwi z’imyase afatanyije n’abandi babiri biteza intugunda mu baturage.

Ibi byabaye ku isaha ya sakumi n’imwe z’umugoroba ku wa 30 werurwe 2023 ubwo uwitwa Nzayisenga Daniel uzwi ku izina rya Kazungu wo mu Mudugudu wa Kadasomwa, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.Abaturage bahaye inzego z’umutekano amakuru ko mu nzu y’uyu mugabo basohoyemo isanduku bishoboka ko harimo umurambo utamenyekanye kuko abaturanyi be batamenyeshejwe ko bagize ibyago.

Bamwe muri abo baturage bavugiraga mu matamatama ko uyu mugabo yaba yashyinguye amafaranga cyangwa hakaba hari umuntu yapfuye akabihisha.Mu gitondo cyo ku wa 31 Werurwe 2023 inzego z’umutekano zirimo RIB zageze ku irimbi bataburura isanduku basanga ari imyase Nzayisenga yashyinguye.

Abaturage babibonye babonye iyo myase yari yashyinguwe barimo Ntibitangira Samuel umusaza w’imyaka 83 yavuze ko ari amayobera nk’amwe Padiri yavuze.
Ati “Mbonye ari ibintu bitangaje kubona umuntu ahamba imyase ni amayobera biteye ubwoba Isi iri kudushirira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyex yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abaturage bagaragaje impungenge biba ngombwa ko bajya gutaburura iyo mva.Ati “Twari twagize amatsiko abaturanyi bari batubwiyeko impungenge ko baba ari umuntu baba bishe batanze amakuru dukorana n’inzego RIB na Polisi, uyu munsi twagezeyo turacukura dusanga muri iyo sanduku twasanze harimo imyase y’inkwi.”

Gitifu Ngabire avuga ko bakomeje gukurikirana kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo ati “Turacyakomeza gukurikirana tumenye icyabiteye twakomereje aho atuye turebe niba nta bimenyetso bindi twahabona byaba byihishe inyuma yo gushyingura izo nkwi.”Mubyo yasabye abaturage harimo kwirinda ibihuha nokujya batangira amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’ibyahungabanya ituze rya rubanda.

Abafashwe bari mu maboko ya RIB Station ya kamembe ni Nzayisenga Daniel alias Kazungu w’imyaka 32 y’amavuko y’amavuko, Mporayonzi Abdou w’imyaka 33 y’amavuko uwamufashije guterura isandukuna Rafiki Elisa w’imyaka 21 y’amavuko umukozi wa Kazungu.

Advertising

Previous Story

Rubavu: Byari amarira mu gusezera IP. Niyonsaba Drocella uherutsa gupfa azize impanuka y’ikamyo

Next Story

“Ibyo bandega ni akagambane nta byaha nakoze” Prince Kid yigaramye ubushinja cyaha

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop