“Ibyo bandega ni akagambane nta byaha nakoze” Prince Kid yigaramye ubushinja cyaha

31/03/2023 21:25

Kuri uyu wa 5 taliki 31,Werurwe 2023 nibwo Urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudone aka prince Kid rwabaye.

Ni urubanza rwabereye mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge ruherere i Nyamirambo. Prince Kid uregwa ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato, gusaba no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina Kugahato.

Umucamanza yasesekaye mu cyumba kiburanisha m’urukiko rukuru rwa Nyarugenge ruherereye I Nyamirambo saa 9h19.Uregwa ari we Ishimwe Diedone Uyu munsi yahageze mucyumba k’uburanishwa i saa 8h58 .

Ababuranira Prince Kid Metere Nyembo Emelyn yasesekaye m’urukiko i saa 9h08 .Umugore wa prince kid Miss 2017 Iradukunda Elisa hadaciye akanya nawe yahise ahasesekara agaragiwe n’inshuti ze zirimo murumuna we baje kumva urubanza rwa Muramu wabo, ishimwe Diedone aliance prince kid .

Ni urubanza Juli Tv dukesha aya makuru yakurikiye i saa 9h28 nibwo urubanza rwatangiye umushinjacyaha atangira afata ijambo.

Mu mpamvu umushinjacyaha yagaragaje zatumye bajuririra icyemezo cy’urukiko niyo kugira Ishimwe Diedone umwere, ubushinjacyahw bwavuze ko umucamanza waciye urubanza bwa mbere atahaye uburemere icyaha prince kid yakoze ko ahubwo bwahaye imbaraga kwiregura kwa prince kid.

Umushinja cyaha yongeye kuvuga ko umucamanza atasobanukiwe ubukana bw’icyaha uregwa ashinjwa kandi yakoze , ubushinja cyaha bukaba buvuga ko umucamanza yatesheje agaciro imvugo ya victim (uwahohotewe) ufite code VMF iyi Code ni y umwe mubakobwa barega prince kid .

Umushinja cyaha yavuze ko mubyatumye urukiko rugira umwere ishimwe Diedone aruko Iradukunda elisaa yasabye inshuti ye (uwahohotewe) kwivuguruza mu nyandiko yateweho umukono noteri ngo prince kid afungurwe!!!. Ibi umushinjacyaha akaba yavuze ko nk’inshuti ya Elisa itari kubyanga. Ibyo rero ngo umucamanza ntiyari kubiha agaciro ngo yirengagize ubukana bw’icyaha cyakozwe.

TGO ni umutangabuhamya. TGK yavuze ko VMF yamuganirije mbere y’uko urubanza rutangira amubwira ko yahohotewe na Ishimwe Diedone mubijyanye n ihohoterwa rishingiye ku igitsina.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya wavuze ko Prince Kid yatahanaga abakobwa iwe murugo akabakabakaba ku Matako n ibindi bice by’umuniri , ikindi ko hari umutangabuhamye wavuze ko prince kid yimye umwe mubakobwa yari ahagarariye muri Miss Rwanda umushahara we kubera kwanga ko baryamana. Ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko iyo myitwarire itari ikwiriye kuranga Prince kid wari ufite ububasha kubakobwa bari muri miss rwanda.

Prince kid yireguye agira ati:” bati VKF yatanze inyandiko ivuga ko atijyeze ahohoterwa . Kuko inyandiko umutangabuhamya yatanze kwa noteli ariyo irimo ukuri niwe wabivuze VKF.

Taliki 2 ukwezi kwa 12 2022 Urukiko Rwanzuye ko Ishimwe diedone uzwi nka Prince Kid Agizwe umwe Kubyaha yaregwaga kuko nta bimenyetse bifatika byatanzwe kubyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato, gusaba no gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato.

ISHIMWE Diedone mbere yo gufungurwa yarafungiwe kuri Gereza ya nyarugenge i Mageragere kuva taliki 16.Gicurasi 2022.IBYAHA PRINCE KID Yarakurikiranyweho bivugwa ko yabikoze ubwo yari umuyobozi wa rwanda inspiration Back up yateguraga miss Rwanda.

Advertising

Previous Story

Rusizi: Umuturage yashyinguye isanduku yuzuye inkwi z’imyase bishyira abantu mu rujijo

Next Story

yaje nk’iyagatera ati: “Giti uwo ntimumusezeranye”, yabyaye umwana yanga kumurera!

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop