Dore ibituma imyanya y’ibanga y’abagore yumakara

by
30/04/2024 09:42

Igitsina gore kigira uburyo bwihariye cyitabwaho kugira ngo gihorane ubusugire n’ububobere bwacyo bityo bitabasha kubangamira umugore.Ibi bizatuma akomeza gukora akazi neza no mu gikorwa cyo gutera akabariro aryohereze umugabo be kandi nizo ndoto za buri mugore.

Ikinyamakuru Everydaylife, gitangaza ko kumakara kw’igitsina cy’umugore bituma habaho uburibwe bukabije mu gikorwa cyo gutera akabariro no kurangiza vuba ku mpande zombi kuko ngo baba bishuka ko baryohewe kandi nyamara ari ugukubanaho gushobora no gutuma bagira ibisebe bose by’umwihariko umugabo.

Abaganga bavuga ko kumakara kw’igitsina cy’umugore akenshi biza mu gihe cyo gucura ariko iki kinyamakuru twavuze haraguru cyo kigaragaza ko ubushakashatsi bubyemeza butari bwajya hanze.Bavuga ko kandi kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nayo ari impamvu ikomeye ibitera.

Ubushakashatsi bwigeze gukorwa kuri iki kintu, bwemeje ko 15% by’abagore bagiye gucura bagira iki kibazo cyo kumakara mu myanya y’ibanga yabo ndetse ko 40 na 50% by’abagore bo bumakara cyane mu gihe cy’imihango.Benshi mu bagira iki kibazo ngo ntabwo bakunda kukiganiraho n’abo bashakanye cyangwa abaganga bigafatwa nko gusaza.

1.Kugira Estrogen mu mubiri: Estrogen niyo ituma amaraso atembera mu mubiri cyane.Niyo ituma habaho icyitwa ‘Vagina Tissue , na Moisture nk’uko byemezwa n’ikigo American College Obstetricians and Gyneocologists [ACOG].Iki kigo kivuga ko umugore ashobora kugira uyu musemburo muke mu gihe arikonsa cyane cyane.

2.Mu gihe nta mazi ahagije ufite mu mubiri: Utunyangingo tumwe na tumwe mu mubiri wawe dukeneye amazi ahagije.Niba ukunda gukora imyitozo cyane ntunywe amazi ni ikibazo, niba ukunda gukora akazi kaguhuza cyane ntunywe amazi ni ikibazo.Dr. Reed , yavuze ko gukoresha amavuta amwe na mwe, ndetse n’isabune nabyo bishobora gutuma mu myanya y’ibanga y’umugore hatarangwa n’ububobere , bikajyana no kuba arwaye Infection.

3.Imyaka: Nk’uko twabigarutseho haraguru, kugira imyaka myinshi , ni ikibazo gikomeye kuko bituma umugore ahura n’icyo kibaz.

Kugira ngo umugore abashe kurwana n’iki kibazo, aba asabwa kunywa amazi menshi nk’uko byemezwa na Dr Reed.Ibindi bintu ni ugukoresha ibyongera amazi n’ububobere mu myanya y’ibanga.

Isoko: everydayhealth.com

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Ngibi ibintu abashakanye batagomba guhora baganirraho uko byagenda kose

Next Story

RULINDO: Umugabo w’imyaka 85 yicukuriye imva azashyingurwamo

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop