Mbere yo kuvumburwa hakoreshwaga iki ! Sobanukirwa inkomoko y’agakingirizo kuri ubu gatabara ubuzima bw’amagana y’abantu

03/12/2023 17:29

Benshi mubakamenye vuba aha mukuze, kitwa agakingirizo, mu rurimi rw’amahanga kitwa “Condom”. Ese ujya wibaza igihe Ako gakingirizo gashobora kuba karatangiye gukoreshwa!! Mbere yuko kavumburwa se bakoreshaga iki!? Nta ndwara zabagaho!? Nta kuboneza urubyaro byabagaho!? Byose urabisobanukirwa muri iyi nyandiko cyane ko hifashishijwe inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.

 

 

Agakingirizo katangiye gukoreshwa mu myaka myinshi ishize ndetse gakoreshwa cyane, ushobora kuba ubona kuri ubu ndavuga muri iyi myaka gakoreshwa cyane ukagira ngo nibwo kavumbuwe ariko burya ikoreshwa ryako si iry’ubu kuko no mu myaka yo hambere, agakingirizo karakoreshwaga cyane ko katavumbuwe vuba aha.

 

 

Ubwo hari mu mwaduko wikitwa inganda muri Amerika aribyo bita Industrial revolution in America, 1839 uwitwa Charles Goodyear nibwo yatangiye ndetse anavumbura ikitwa Rubber. Nibwo mu mwaka 1855 agakingirizo ka mbere kakozwe muri Rubber. Hanyuma mu mwaka wa 1860 udukingirizo twinshi dukozwe muri Rubber twaganiye gukorwa mi nganda ku bwinshi.

 

 

MBERE YO KUVUMBURWA HAKORESHWAGA IKI!?

 

Bivugwa ko mbere yo kuvumbura ikitwa agakingirizo, kuboneza urubyaro byari mu nshingano za bagore ndetse ko aribo bamenyaga Niba bari mu gihe cyo gusama cyangwa kuko ikitwa kubara iminsi ku mugore muri iyo myaka byari bizwi. Icyakora ubwo buryo ntibwari bwizewe kuko ari nayo mpamvu wasangaga muri icyo gihe havuka umubare w’abana benshi kurusha muri iyi myaka turimo.

 

 

Mu 1920 ikitwa agakingirizo cyatangiye gukorwa cyane ndetse bivugwa ko muri iyo myaka aribwo hatangiye gukorwa udukingirizo tumeze neza kurusha utwo bakoraga mbere. Muri iyo myaka agakingirizo karagiye karamamara cyane hirya no hino ku isi.

 

 

Mu ntambara ya mbere y’isi, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na British nibyo bihugu bitigeze biha abasirikare babo udukingirizo, mu nyuma ubwo intambara ya mbere y’isi yarangiraga, hakozwe ibarura basanga abasirikare babo baranduye ndetse ku buryo buri hejuru.

 

 

Source: www.medibank.com

Advertising

Previous Story

Urwandiko Bruce Melodie yatuye Perezida Paul Kagame , abafana be,abanyamakuru n’umuhanzi Shaggy rukomeje gukora benshi ku mutima

Next Story

Rubavu: Umuturage ukekwaho amarozi yicishijwe amabuye ! 5 mu bakekwaho kumwica bafunzwe – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop