Byinshi wamenya ku ndwara ‘Smile Mask Syndrome’ ituma umuntu akunda guseka inseko z’uburyarya

28/10/2023 19:19

Sobanukirwa neza indwara ifata abantu benshi yo guseka cyane, gusa si uguseka cyane kuko bavuga ko no guseka ubabaye nabyo ni indwara. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira ndetse no gucukumbura neza indwara zo guseka, dore icyo inzobere zibivugaho.

 

 

 

‘Smile Mask Syndrome’ ni indwara yo guseka yavumbuwe n’umugore so mu gihugu cya Japan “Professor Nakoto Natsume“, uyu mugore akaba yaravuze ko iyi ndwara yadukiriye mu banyeshuri be yigishaga muri Kaminuza, yavuze ko abanyeshuri be hafi ya bose basetse inseko z’uburyarya, mbese guseka bitakurimo bityo avuga ko iyo yari indwara ndetse yise “Smile mask syndrome”.

 

 

Sibyo gusa kuko ubusanzwe hari indwara iriho yitwa “Smiling depression”. Ese Depression ni iki!?  Ni uburwayi cyangwa ubwigunge bufata umuntu mu mutwe bigatangira kubangamira imyitwarire ye isanzwe ndetse bikamuhindura uko Atari asanzwe ameze. “Smiling depression” yo ni ubwo bwigunge cyangwa uburwayi bufata mu mutwe mbese bihera mu bwonko aho umuntu atangira kujya aseka Kandi atishimye bimwe abanyarwanda bita “Kurenzaho”. Aribwo ushobora kubona umuntu Ari guseka Kandi agaseka amarira agwa.

 

 

Ese iyo ndwara yitwa Smiling depression igaragazwa ni iki!?

Mu gihe umuntu afite iyo ndwara, azatangira kugaragaza ibimenyetso bikurikira;

 

 

  1. Guhora yigunze
  2. Guhinduka mu myitwarire
  3. Guhinduka mu mikorere
  4. Gusinzira gacye cyangwa
  5. Gusinzira cyane ugereranyije nuko asanzwe asinzira
  6. Intege nkeya
  7. Ibitecyerezo byinshi birimo no kwiyahura
  8. Guseka Kandi bitamurimo

 

 

Nkuko izindi depression zose zimera ibyo bimenyetso ushobora kubibona ku muntu icyarimwe cyangwa ukamubonana kimwe muri ibyo cyangwa se afite bicye muri ibyo.

 

 

Iyi ndwara izamugiraho ingaruka ryari!?

Iyi ndwara smiling depression izigira indaruka mbi kuri uwo uyirwaye mu gihe uwo muntu atafite umuntu baganira inshuti cyangwa se umuryango ngo bamube hafi, icyo gihe ubwigunge bitangira gukomezaho kurushaho kwiyongera.

 

 

 

Ese ni izihe mpamvu zituma umuntu ahisha ko ababaye cg afite depression bigatuma aseka Kandi atishimye!??

 

 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu ahitamo Kurenzaho mbese agaseka atishimye. Zimwe muri izo mpamvu harimo Uzi zikurikira;

 

 

  1. Kugira ubwoba bwo kuvuga uko amerewe kugira ngo atabera umutwaro abandi.

 

  1. Kugira ngo adasekwa cyangwa asererezwe bitewe nikibazo afite.

 

  1. Kugira ngo batamwanga

 

  1. Kugira ngo ahishe intege nke ze cyangwa kugira ngo ahishe abantu ko ari umunyantege nke

 

  1. Kugira agaragaze ko Ari misecye igoroye.

 

 

 

Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kuvurwami iyi ndwara ya smiling depression, uburyo bwiza ni ukumanza kumenya uko uhangana nabya bimenyetso twavuze haruguru. Mbese ukamanza wareba ibimenyetso uwo muntu afite bityo ugatangira kwiga ku buryo bwiza bwo kumufasha, gusa Hari ubundi buryo ushobora gukoresha birimo;

 

  • Gushaka umuganga ufite ubunararibonye mu burwayi bwo mu mutwe bwa depression.

 

  • Gushaka umuntu ufite ubuhanga mu kuganiza abantu bityo akamuganiza kugura ngo yumve neza ikibazo uwo muntu afite.

Zirikana ko kuganira Ari ipfundo mu kubura umuntu ufite depression nkiyo.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: Choosing therapy

Advertising

Previous Story

Rubavu: Hatewe ibiti 5800 hatorwa n’abayobozi bo munzego z’ibanze –AMAFOTO

Next Story

Amashusho ya Divine Uwayezu arigukora kubugabo bwa Gasana akomeje kuvugisha benshi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop