Advertising

Rubavu: Bizaba ari ibicika mu gitaramo ‘Special Summer Party’ kizabera kuri El Classico Beach

22/06/2023 14:23

NIBA USHAKA KUZAZA MURI IKI GITARAMO CYANGWA KUZAZA KWIRIRA IFI NZIZA , GUTEMBERA MU KIYAGA CYA KIVU , KOGA AMASHYUZA N’IBINDI  TWANDIKIRE KURI WATSAPP CYANGWA UDUHAMAGARE KURI 0783256132  CYANGWA UNYURE KURI 0789400200 UBUNDI UHABWE GAHUNDA IFI YAWE N’ABAWE UZASANGE ITEGUWE.

 

Mu karere ka Rubavu nk’iwabo w’ibitaramo n’ibirori bitandukanye, hateguwe igitaramo kizaba  tariki ya 1 Nyakanga 2023 kibera kuri El Classico Beach Chez West.Ni igitaramo kizaba kiyobowe n’ibyamamare mu kuvanga umuziki harimo na Selekta Dady umaze kwigarurira imitima ya benshi.

Buri mwaka tariki 1 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi w’Ubwigenge rwabonye mu mwaka wo mu 1962.Ni muri urwo rwego Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West yabateguriye igitaramo kizabera kuri EL CLASSICO BEACH iherereye mu Karere ka Rubavu muri Nyamyumba hafi neza n’amashyuza.

Iki gitaramo cyiswe cyiswe ngo ‘Special Summer Party’ , nicyo kigiye gufungura iyi mpeshyi y’uyu mwaka.Urubupapuro rw’ubutumire muri iki gitaramo hagaragaramo ubutumwa bwemeza ko kwinjira muri iki gitaramo ntakiguzi bizaba bisaba kuva mu masaha ya saa Tanu za kumanywa kugeza saa tanu za nijoro imiryango ifunguye.

Biteganyijwe ko abazafasha abantu kuryoherwa n’umuziki muri iki gitaramo ari abasore babigize umwuga basanzwe bakorera kuri EL CLASSICO BEACH barimo; Selekta Dady , Dj Regas 250 na Dj Alpha dore ko bazagenda basimburana uko iminota izajya igenda iza bagamije gushimisha Abanyarwanda bazaba baje muri icyo gitaramo ndetse n’abanyamahanga bahasohokera.Nino umaze kwamamara mu gushyushya urugamba biteganyijwe ko nawe azaba ahari.

Kuri EL CLASSICO BEACH ni hamwe mu hantu hambere mu Rwanda , abantu batandukanye basohokera bakaryoherwa n’ubuzima dore ko hari ibintu byinshi byiza.Amafi meza kugiciro cyiza dore ko gahunda ya TAMIRA IFI MU NYARWANDA izaba ihari aho umuntu azajya agura IFI imwe akongezwa indi ku mafaranga ibihumbi bitandatu gusa (6000 Rwf).

Kuri El Classico Beach kandi ahazabera iki gitaramo, bazajya bafasha abantu gutembera mu kiyaga cya Kivu mu bwato bwiza bugezweho, ndetse banafashwe koga amashyuza ari hafi nko mu minota 5 gusa unyuze mu bwato ndetse no kubirwa biri hafi aho witegeye uruganda rwa Bralirwa ruri no mu baterankunga b’iki gitaramo ndetse na INGUFU GIN.

NIBA USHAKA KUZA MURI IKI GITARAMO CYANGWA KUZAZA KWIRIRA IFI NZIZA , GUTEMBERA MU KIYAGA CYA KIVU , KOGA AMASHYUZA N’IBINDI  TWANDIKIRE KURI WATSAPP CYANGWA UDUHAMAGARE KURI 0783256132  CYANGWA UNYURE KURI 0789400200 UBUNDI UHABWE GAHUNDA IFI YAWE N’ABAWE UZASANGE ITEGUWE.

 

Previous Story

Inzobere mu nkundo yavuze amakosa 3 wakirinda mu gihe ushaka kuba mu rukundo rurambye ukarusazana

Next Story

Ibirori bizarikora ! Umugore yafunzwe azira kuba yasize umwana we mu nzu iminsi 6 akaza gupfa we yigiriye mu birori agakoresha urumogi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop