Ibirori bizarikora ! Umugore yafunzwe azira kuba yasize umwana we mu nzu iminsi 6 akaza gupfa we yigiriye mu birori agakoresha urumogi

22/06/2023 22:53

Umwana witwa Asiah Kudi yitabye Imana nyuma Yuko nyina umubyara witwa Verphy Kudi amusize mu nzu wenyine bikaza kurangira umwana apfuye.

Uyu mugore Kudi bivugwa ko yasize umwana we mu nzu wenyine ubwo we yari yigiriye mu birori muri London n’inshuti ze.Uyu mugore akaba yaje gufungwa ndetse akatiwe gufungwa imyaka isaga icyenda kubwo guhamwa ni cyaha.

 

Uyu mugore byavuzwe ko yasize umwana we w’umukobwa mu nzu iminsi igera kuri 6 kuko ngo uyu mugore yari yakoresheje ubwoko bw’ikiyobyabwenge kitwa Cannabis benshi muzi nkurumogi.

Uyu mwana Asiah Kudi wari ufite umwaka umwe n’amezi 8, yitabye Imana nyuma Yuko nyina umubyara Verphy Kudi amusize mu nzu wenyine agiye kwishimira ku nshuro ya 18 yizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Ubwo uyu mugore yagarukaga mu rugo yasanze umwana we yitabye Imana kuko yari amaze mu nzu iminsi myinshi.Uyu mugore yatangaje ko yari yasize umwana we atameze neza.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Daily Mail

Advertising

Previous Story

Rubavu: Bizaba ari ibicika mu gitaramo ‘Special Summer Party’ kizabera kuri El Classico Beach

Next Story

Inkuru ibabaje ku bantu bose ! Umukozi w’Imana Pasiteri Theogene Inzahuke yatabarutse

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop