Advertising

Inzobere mu nkundo yavuze amakosa 3 wakirinda mu gihe ushaka kuba mu rukundo rurambye ukarusazana

06/22/23 13:1 PM

Birazwi ko kuganira ubundi ari kumwe mu bintu bituma umubano w’abakundana ukomera cyane.

 

Zimwe mu nzobere zikomoka muri America zavuze ko mu kuganira Hari ibyo ukwiye kwirinda kuvuga cyangwa gukora Niba ushaka ko ibintu byanyu biramba.

 

Bavuze ko Kandi Niba mufite ibibazo mu mubano wanyu uburyo bwiza bwo gucyemura ibyo bibazo ari ukuganira neza hagati yanyu.

 

Dore bimwe mu bintu wakirinda gukora mu mubano wanyu Niba wifuza umubano urambye.

 

1.Gutotezwa

 

Mugihe wifuza umubano urambye burya uzirinde gutoteza umukunzi wawe.

Ushobora ku mutoteza mu bikorwa cyangwa mu magambo aho ushobora kumubwira amagambo mabi umuvugisha umutuka mbese bigafatwa nkitoteza, ibyo nubikora uzamenyeko umubano wanyu ntagihe kinini ufite.

 

 

2.Kubavuga aho kubavugisha

 

Aho twavuga nko mugihe wagiranye ibibazo n’umukunzi wawe aho kugirango ibibazo byanyu mubiganire muri mwembi ahubwo ugatangira guhamagara inshuti zawe uzibwira ibibazo byawe n’umukunzi wawe, burya uba uri gukora ikosa rikomeye cyane.

Mugihe ukora ibyo bintu burya umubano wanyu ntagihe kinini ufite kumara kugeza igihe utangiye kwiga kuvugana n’umukunzi wawe aho kumuvuga.

 

 

3.Kumubwira nabi igihe mwashwanye

 

Bamwe mu bantu bakundana Hari ubwo bashwana hanyuma umwe muri bo agatomboka akavugishwa amagambo mabi ayabwira umukunzi we ntacyo yitayeho. Nubwo rimwe narimwe biterwa n’umujinya ariko mugihe ukora ibyo bintu umubano wanyu ntagihe kinini ufite kumara.

 

 

 

Source: Daily Mail Online

Previous Story

Yababaje benshi ! Umukobwa w’imfubyi yashyingiranwe n’umusaza ku myaka 13 kugira ngo yite ku bana bavukana nawe amubera ikigeragezo

Next Story

Rubavu: Bizaba ari ibicika mu gitaramo ‘Special Summer Party’ kizabera kuri El Classico Beach

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop