Bruce Melodie yahaye impano ikomeye Clapton Kibonge

05/03/2024 21:34

Umuhanzi uri mu bahatse Muzika nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi ndetse benshi bakomeje gushimwa Umutima mwiza yigirira.

Ubwo Bruce Melodie na Clapton bari mu kiganiro nibwo Melodie yatunguranye aha Clapton Kibonge impano ikomeye.Bari mu kiganiro bagiranye, kimwe mu biganiro biteye amatsiko kukireba dore ko cyari cyuzuyemo urwenya rwinshi, guseka ndetse banakomeza kugira inama abakunzi babo muri rusange.

Ni nyuma yuko uyu mugabo Clapton Kibonge avuye mu Bitaro, aho yari avuye kubagwa na Operation ikagenda neza. Yaje avuga ko afite imishinga myinshi agiye gukora ndetse agakomeza gushimisha abanyarwanda.

Ubwo yavugaga ko afite imishinga myinshi yakomoje ku mushinga mushya wa filme nshya agiye gusohora maze umuhanzi Bruce Melodie amwemerera ko azamukorera Soundtrack yiyo filime. Ni ukuvuga indirimbo yiyo filime ni uyu
muhanzi uzayikora ndetse ku buntu.

Usibye kumwemerera gukora indirimbo ku buntu, Bruce Melodie Kandi ni umwe mu bateye intambwe maze agurira imbuto mugenzi we Clapton Kibonke umaze iminsi arwaye mu buryo bwo kumuba hafi no kwiyondora.

Advertising

Previous Story

Clapton Kibonge yaciye amarenga ko ashobora kuba yitegura kwibaruka umwana wa gatatu

Next Story

RUBAVU: Basabwe kwimika isuku

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop