Rubavu: Abanyeshuri bigiraga mu rusengero bagiye kubakirwa ibyumba byo kwigiramo – AMAFOTO + VIDEO

26/09/2023 19:52

Mu gihe amashuri yafunguye abanyeshuri bagasubira ku ishuri n’abarezi bagasubira ku kazi,hamwe na hamwe mu Karere ka Rubavu , ababyeyi bari babuze aho bandikisha abana babo bafashijwe ndetse n’ishuri ryari rifite abanyeshuri bigira mu rusengero rw’Abadivantiste B’Umunsi wa Karindwi basezeranywa ubufasha bwo kubakirwa ibyumba 3 by’inyongera.

 

 

Ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, Umunyamakuru wacu yageze   kuri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, aganira n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’ishuri.

 

 

Umuyobozi w’ishuri rya Ep Kanama Advantiste Kanyeshuri Jean Pierre , yagaragaje ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’ibyumba bike, agaragaza ko umwaka w’amashuri wa 2021 – 2022, bamwe mu banyeshuri bigiye mu rusengero rw’Abadivantiste ruri ku iryo shuri ndetse ahamya ko n’uyu mwaka bazarwigiramo nihatagira igikorwa.

 

Mu magambo ye yagize ati:” Twanditse abanyeshuri tugendeye kubyumba dufite kandi twaranditse ibyumba biruzura.Aho tugeze uyu munsi , aba bana barikuza, barenze umubare dushobora kwakira, ubwo rero ubuvugizi mwadukorera , ni uko batwongerera ibyumba kuko dufite abana benshi.Ubushize hari abana bigiye mu rusengero aho twafashe amashuri abiri y’abana 80 tubahuriza hamwe kandi n’ubu bazigira mu rusengero kuko abana ni benshi”.

 

 

Bwana Kanyeshuri yahamije ko kugeza ubu ntakibazo cy’amafunguro bafite ngo na cyane ko Leta izabafasha ndetse ubwo twageraga kuri iri shuri ibiribwa bimwe byari byamaze kuhagera.Ikibazo cy’abana benshi kuri EP Kanama Advantiste, bagihuje no kuri GS Kanama Catholique, aho umuyobozi w’iri shuri Uzaribara Denis yagaragarije UMUNSI.COM  ko bakeneye ubufasha bwihutirwa.

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama Bwana Mugisha Honore, yijeje ubufasha aba bayobozi b’ibigo ndetse n’abandi bafite ikibazo nk’icyabo , avuga ko ababyeyi bari babuze aho bandikisha abana babo bahawe ubufasha abana bagatangira amasomo nk’abandi.Yagize ati:” Ku kibazo cy’ibyumba bike hari gahunda yo kubaka ibyumba bishya. Ku ishuri rya Kanama Adventiste hazubakwa ibyumba 3. Naho ikibazo cy’ababyeyi babuze aho bandikisha abana babo ejo twakoranye nabo inama kuri GS Kanama Catholique tubohereza ku bigo byegereye Kanama Catholique aribyo;  GS Kamuhoza, Gs Gikombe na Bisizi muri Nyakiliba”.

 

 

Ibi yabihuriyeho n’Umuyobozi Ushinzwe Uburenzi mu karere ka Rubavu Bwana Simpeze Emmanuel, wagaragaje ko hari gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bisanga ibihari ngo na cyane ko ari buri mwaka hari ibyubakwa bishyigikira ibisanzwe.

 

https://www.youtube.com/watch?v=D9mDrNmLweg&t=27s

Kimwe n’ahandi mu gihugu , mu Karere ka Rubavu naho amasomo arakomeje aho abana bari kwiga neza.

Urusengero rwo kuri EP Kanama Advantiste rwigirwagamo n’abanyeshuri.

 

Abanyeshuri bari bishimiye ko bongeye kugaruka ku ishuri

Advertising

Previous Story

Hunza amagara yawe niba uwo mwashakanye arimo kugaragaza iyi mico

Next Story

Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14 yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 ahita amanurwa i Mageragere

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop