None Taliki 26.09.2023 nibwo ku Ngoro y’ubutabera ya Kicukiro iherereye mu karere ka kicukiro mu Murenge wa Kagarama, nibwo Kazungu Denis ukurikiranyweho Kwica abantu 14 yagejejwe Imbere y’Urukiko ngo asomerwe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku iminsi 30.
Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 2 taliki 26.09.2023 Kazungu yagejejwe k’urukiko nk’ibisanzwe arinzwe n’inzego z’umutekano. Kazungu udafite umwunganizi mu mategeko yaje yambaye imyambaro isa niyo mu ifoto yacicikanye mu nkuru za mbere zatangajwe ubwo tabwaga muri yombi.
Ubwo yazanywaga imbere y’urukiko ngo aburane kuri iyi myanzuro yafashwe, Kazungu Denis yari yasabye ko yaburana mu muhezo kubera ibyaha yakoze bikomeye atifuzaga ko bijya mwitangazamakuru abantu bakaba babyigiraho. Nk’uko mu bika byo ruguru byavuzwe ,mu isomwa ry’ubanza, urukiko rwa kicukiro rwanzuyeko  ubusabe bw’ubushinjacyaha bufite ishingiro bwanzura ko Kazungu Denis akurikinywa mu butabera afunze.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko rwakwita kuburemere bw’ibyaha kazungu yakoze maze agakurikiranywa afunzwe mu rwego rwo kurengera inzirakarengane za murokotse kuko yavuze ko baramutse bamuvuyemo azabicana n’imiryango yabo.Ikindi kandi ibyaha 10 Kazungu Denis akurikiranyweho bikaba biremereye kuko byose bihanishwa igifungo cy’iri hejuru y’imyaka 2 kandi umuntu wese wakoze ibyo byaha aba agomba gukurikiranywa afunze mu kurinda abakorewe ibyo byaha.
Kazungu Denis aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho yahanishwa igifungu cya Burundu.
Umwanditsi :Shalomi_wanyu.