Ross Kana yavuze iby’urukundo rwe na Tracy Umukunzi

20/02/2024 22:01

Ross Kana wamamaye cyane ubwo yakoranaga indirimbo na Bruce Melodie na Element Elee, aherutse gushyira hanze iyo yise Sesa ikaba ariyo ndirimbo ifatwa nk’iya mbere kuri we mu rugendo rwe rwa muzika.

Indirimbo Sesa imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 270, ni indirimbo yagaragayemo umukobwa w’ikimero witwa Tracy Umukunzi benshi bemeza ko ari umukunzi bakeka abandi bakavuga ko baberanye byo gukundana dore ko mbere y’uko amashusho y’indirimbo asohoka Ross Kana n’uyu mwari bagiye bagaragara hamwe cyane.

Muri Behind the Scene ya Sesa, uwakoze amashusho y’indirimbo yashyize kuri YouTube ye, Ross Kana asobanura uko yahuye na Tracy anagira icyo avuga kukuba bakundana.Ross Kana yavuze ko ajya guhura na Tracy bahujwe na Aime Rwanda inshuti ya Ross Kana wari wamubajije niba yamubonera umukobwa yakoresha mu ndirimbo.

Ross Kana yemeza ko agikubita Tracy amaso akabona ubwiza bwe yahise atekereza ko ariwe yari akeneye mu mashusho ye.Ross Kana akomeza avuga ko uyu mukobwa yamuciye amafaranga menshi cyakora agahatiriza ngo akaza no kumugirira ikawa agira ngo mpaka amwemerere.Uretse gusokana kandi Ross Kana n’uyu mukobwa bagiye mu bitaramo bari hamwe barifotozanya amakuru yo gukundana atangira uko.

Mu gisa n’urwenya uyu mukobwa yabanje kuvuga ko bakundana cyakora ahita yivuguruza, avuga ko badakundana ko nta rukundo ruri hagati ye na Ross ahubwo ko ngo bahokanye kugira ngo bamenyerane mbere yo guhurira muri video.Yagize ati:”Njye na Ross Kana ntabwo dukundana twajyanye kurya nk’inshuti kugira ngo rumenyane. Ni uko nta kindi”.

Ross Kana we akurura yishyira avuga ko benshi bagiye bamubwira ko basa bityo ko bakundana bituma yumva yakomerezaho bagakundana.Ati:” Njye biriya bintu nashatse ko tubikomerezaho , nabonaga ugitsure cy’itangazamakuru n’abantu bavuga ngo njye nawe turakundana, abantu babitwandikira, nkavuga ngo mukomeze nshobora kubiheraho ukabona harahiye.Ariko cyakora tubwize abantu ukuri ntakibazo , njye na Tracy turakundana ariko nk’abavandimwe”.

 

Advertising

Previous Story

Ivory Coast yashyizeho Emerse Fae nk’umutoza w’igihe cyose nyuma yo gutwara Igikombe cya Afrika.

Next Story

Nick Minaj yagaragaje inyota yo gusura Kenya

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop