Niba nta rukundo mfite , mfite ubusa

26/12/2023 14:41

Niba nta rukundo mfite , mfite ubusa

Amahoro y’umutima.

Ndizerako ahari buri wese hano yabashije kumva ijambo “Urukundo”.Ese wabashije kwibaza niba buri abantu bose bafite igisobanuro kimwe cy’urukundo ? Uramutse umbajije nagusubiza ko ‘Urukundo rurenze , imibanire yahagati ya babiri”.Buri wese ashobora kuba yaragize amahirwe yo kumva ku rukundo ariko nanone bamwe bamaze ku rwibagirwa.

Hari ijambo nasomye rimbera umuyobozi muri uwo mwanya kugeza ubu.Iryo jambo riragira riti:” Kunenga no kudashobora byose biba mu magambo y’abantu gusa ntabwo bisobanura neza ubuzima umuntu ari gucamo.

“Urukundo ntabwo rupimirwa mu magambo.Ibyo mbizi neza ko niba ukunda umuntu runaka, nukuri ntabwo amagambo yawe azaba ahagije ngo abashe kugutandukanye na runaka bahoranye nawe amubwira ko amukunda.Uburemere bwose ayo magambo yawe azaba afite, nukuri ntabwo asobanura urukundo umukunda”.

Urukundo ni imbaraga zibasha gutigisa Isi yose.Ni intwaro ikomeye buri wese yakwishimira kugira.Urukundo rurakiza.Urukundo rubabarira.Urukundo ni ukwihangana.Waba ufite amahirwe menshi mu gihe waba ushobora kubona ibyo biba mu rukundo uri muri iyi Si.

Uwo mukundana, azabikwerekera mu gusomana kwa mu gitondo , mu kugutegurira ibya sasita, mu kuguhobera, mu kugusekera, mu mwanya muzafata mwembi mugasohokana, n’ahandi.

Urukundo ni igihe wowe ubwawe ufashe umwanzuro wo kwiyitaho ukihaza mubyo ukeneye.Urukundo ni ugukurikira inzozi zawe, Urukundo ni igihe ubonye ufite ibibazo ukamuha aho kwegeka umusaya ukamugaburira.Urukundo ni ukwita ku nyamaswa usanze kumuhanda utazi nyirayo , ukayiha byose udategereje icyo ikwitura.

Urukundo iyo ruyunguruye neza, ntabwo rwikubira kuko rurahabwa rukanatanga

Muri Filime yitwa AVATAR harimo ijambo rigira riti:” Ndakubona”. Burya iri jambo riruta kure ijambo “Ndagukunda” kuko , Ndakubona risobanuye ko uwo muntu akubona kabone n’ubwo waba utari aho.

Ese ni iki ufite , niba Udafite urukundo ? Njye nanjye mfite niba ntarwo mfite. Uyu munsi iga gukunda by’ukuri.

Advertising

Previous Story

Riderman yinjiye i Burundi mu ndirimbo ‘Loaded Gun’ yakoranye n’umuraperi B Face- VIDEO

Next Story

Asake uzwi nka Mr Money yisukishije Amadorari

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop