Rema na Burna Boy batsindiye ibihembo bitangwa na Billboard ku nshuro ya mbere

20/11/2023 18:14

Abahanzi bamamaye mu njyana ya AfroBeat ; Rema na Burna Boy batsindiye ibihembo bya Billboard Music Awards byatanzwe ku nshuro ya mbere.

 

Burna Boy watsindiye Grammy Awards mu ntangiriro z’uyu mwaka , yatangajwe n’ikigo cya Billboard gikorera muri Amerika nk’umuhanzi wahize abandi mu njyana ya AfroBeat.

 

Ashyikirizwa iki gihembo Burna Boy yavuze ko agituye abahanzi bagenzi be ndetse b’Abanyafurika muri rusange.

 

Yagize ati:” Iki gihembo ngituye Abanyafurika ndetse na buri muhanzi wo muri iki gihe”.

 

Billboard yongeye ijyana ya AfroBeat mu bihembo bya Billboard Music Awards nyuma yo kubona ko iyi njyana imaze gutera imbere.

 

Rema nawe yashimiwe muri ibi bihembo kubera indirimbo ye ‘Calm Down’ iri muzigezweho kuri ubu.

 

Rema yashimiye buri umwe wese ndetse avuga ko anejejwe nuko AfroBeat irikogera ku Isi yose.

Advertising

Previous Story

Umugabo wa Rihanna yatangaje ikintu gikomeye afata nk’umushinga yakoranye n’umugore we

Next Story

Nta Battle yanjye na Bruce Melodie ikenewe ! The Ben yagize icyo avuga ku ntambara y’amagambo hagati ye na Bruce Melodie

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop