Abahanzi bamamaye mu njyana ya AfroBeat ; Rema na Burna Boy batsindiye ibihembo bya Billboard Music Awards byatanzwe ku nshuro ya mbere.
Â
Burna Boy watsindiye Grammy Awards mu ntangiriro z’uyu mwaka , yatangajwe n’ikigo cya Billboard gikorera muri Amerika nk’umuhanzi wahize abandi mu njyana ya AfroBeat.
Â
Ashyikirizwa iki gihembo Burna Boy yavuze ko agituye abahanzi bagenzi be ndetse b’Abanyafurika muri rusange.
Â
Yagize ati:” Iki gihembo ngituye Abanyafurika ndetse na buri muhanzi wo muri iki gihe”.
Â
Billboard yongeye ijyana ya AfroBeat mu bihembo bya Billboard Music Awards nyuma yo kubona ko iyi njyana imaze gutera imbere.
Â
Rema nawe yashimiwe muri ibi bihembo kubera indirimbo ye ‘Calm Down’ iri muzigezweho kuri ubu.
Â
Rema yashimiye buri umwe wese ndetse avuga ko anejejwe nuko AfroBeat irikogera ku Isi yose.