Nta Battle yanjye na Bruce Melodie ikenewe ! The Ben yagize icyo avuga ku ntambara y’amagambo hagati ye na Bruce Melodie

20/11/2023 18:50

Umuhanzi The Ben yavuze ko ijambo ‘Battle’ atariryiza kubera amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo avuga ko habaho igitaramo cyo gushimisha abafana ba The Ben n’aba Bruce Melodie.

 

Mbere y’uko The Ben yerekeza muri Canada aho agiye gutarama, yasubije abavuze ko hakenewe ihangana hagati ye na Bruce Melodie, avuga ko ijambo ‘Battle’ ryakoreshejwe mu gihe kidakwiye kubera amateka y’u Rwanda.

 

The Ben utajya akunda kuva amagambo menshi. Yabajijwe n’itsinda ry’abanyamakuru ati:” Ese koko the Ben , nibyo koko Battle irakenewe hagati yawe na Bruce Melodie?”.Mu gusubiza iki kibazo The Ben yagize ati:

” Iki kibazo reka ngisubize gutya.Bitewe n’amateka igihugu cyacu cyagize, nta Battle dukeneye hano. Now , Ntaciye kuruhande rero, habaho igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie mu gihe runaka , tugashimisha abafana ba The Ben, tugashimisha abafana ba Bruce, abantu bagataha banezerewe.Naho ijambo Battle, rikurweho , ntabwo ari ijambo ryiza mu Rwanda”.

 

Ni ikibazo wabonaga ko abanyamakuru bose bashaka kucyiyitirira bigendanye n’uburyo byakuruye amagambo hagati yabo bombi [ Bruce Melodie na The Ben ] ndetse n’abafana babo.

Advertising

Previous Story

Rema na Burna Boy batsindiye ibihembo bitangwa na Billboard ku nshuro ya mbere

Next Story

Umupira wambawe na Lionel Messi mu gikombe cy’Isi ugiye kugurishwa arenga Miliyoni 12 RWF

Latest from Imyidagaduro

Go toTop