Frank Habineza yongeye gushimangira icyizere afite cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu

12/05/2024 01:59

Dr Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya ‘Democratic Green Party Of Rwanda’, [ Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ], yongeye kugaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Dr Frank Habineza si ubwa mbere azaba agiye guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu kuko muri 2017 yatsinzwe ku manota 0.48% . Dr Frank Habineza yemeje ko kuri ubu icyizere ari cyose kuko ngo mu Matora yabanje aribwo Ishyaka ryari riri kwiyubaka kuko ngo bari bamaze imyaka 4 bemewe n’amategeko nk’Ishyaka.Ati:”Nibyo koko ubushize mu matora y’Umukuru w’Igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije, ariko twibuke ko twari ishyaka rimwe mu gihugu rihanganye n’andi mashyaka icyenda.

“Ntabwo yari Umukandida wa FPR gusa ahubwo yari umukandida w’andi mashyaka yose uko uyazi.Wibuke ko twari ishyaka ryari rimaze imyaka mike cyane , twemewe n’amategeko.Twemewe muri 2013 kandi amatora twayagiyemo , urumva ko ari imyaka mike cyane”.Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko hari itandukaniro ry’uko bitwaye mu Matora yabanje kuko ngo hahindutse byinshi bishingiye ku kwaguka kw’Ishyaka , bityo ko bizeye ko bizabafasha mu Matora y’uyu mwaka”.

Ati:”Itandukaniro rero rihari n’ubushize , ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe harimo 11 twemewe n’amategeko urumva ko hari icyahindutse ku bukure bw’Ishyaka.Icyo gihe twari dufite mu Turere , mu Ntara no ku Rwego rw’Igihu gusa ariko ubu hiyongereyeho Inzego z’Urubyiruko , Abagore kuba mu Turere , ku Ntara no ku rwego rw’Igihugu ndetse twatangiye gushyira ho inzego ku Murenge.Urumva ko Ishyaka ryacu ryagutse dufite abantu benshi kuruta abo twari dufite icyo gihe”.

Dr Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Democratic Green Party Of Rwanda yatangaje ko muri 2018 hiyongereye abitabiriye amatora y’Abadepite kandi babashije gutsinda ku majwi 5% ndetse bagira uwabashije gutorwa mu basenateri.Yakomeje avuga ko bakuze ku buryo ngo hashingiwe ku cyizere bagirirwa mu Banyarwanda n’uko bakiriwe ndetse n’abarwanashyaka bayo uburyo bagirirwa icyizere mu nzego zitandukanye.

Yagize ati:”Twarakuze ubu turi ishyaka rifite abadepite babiri n’umusenateri hari n’abandi mu nzego zitandukanye , abantu bacu bagiye bagirirwa icyizere Twavuga ko mu by’ukuri Ishyaka ryacu ryashinze imizi.Ryumviswe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’Ibitekerezo byacu twari twatanze twiyamamaza byahawe agaciro n’abatsinze kuturusha ku buryo twavuga ko byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%.

Abadepite bahagarariye Democratic Green Party Of Rwanda ni Ntezimana Jean Claude usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka na Frank Habineza ari nawe muyobozi Mukuru waryo.Kuri ubu Dr Frank Habineza aziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu gusa bitandukanye na mbere.

Abakandida bemejwe n’ishyaka ni 64 kandi ngo bose bashoboye kuburyo babona imyanya mu Nteko nk’uko Dr Frank Habineza abyemeza.Ati:”Ubu twubahirije ihame ry’uburinganire bitandukanye nuko ubushize byagenze kuko batunenze ko tugiye mu Nteko turi abagabo gusa.Turizera ko ibyo batunenze ubushize ubu ntaho bazahera batunenga.Turizera ko bizaba byiza ku rushaho”.

Advertising

Previous Story

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Senegal

Next Story

Red-Tabara yahakanye ibyo gutera Gerenade mu Burundi

Latest from Amatora 2024

Go toTop