Real Madrid yongeye gutsinda FC Barcelona

22/04/2024 07:55

Ikipe ya Real Madrid yatsinze FC Barcelona iyisiga amanota agera kuri 11 yose mu mukino wa 32 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne. Ni umukino wabaye ku itariki 21 Mata kuri Stade ya Santiago Bernabeu.

Ku munota wa 6 nibwo FC Barcelona yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Andreas Christensen. Nyuma yo gutsindwa iki gitego, abakinnyi ba Real Madrid bashatse uko bishyura ariko Vinicius Junior ntabashe kubyaza amahirwe imipira yabonaga.

Vinicius Junior yaje gutsinda Peneliti kiba igitego cya Mbere cyo kwishyura. Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Fc Barcelona yabonye igitego cya Kabiri gusa nyuma y’iminota mike Lucas wa Real Madrid ahita acyishyura.

Mu minota yinyongera, Jude Bellingham yatsinze igitego cya Real Madrid cya 3 , umukino urangira ari 3:2. Gutsinda uyu mukino byahesheje Real Madrid amanota 81 iguma ku mwanya wa Mbere irusha FC Barcelona ya kabiri amanota 11 mu gihe hasigaye imikino 6 ingana n’amanota 18.

Advertising

Previous Story

RUTSIRO: Umusore waruri kwiga koga yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ahita apfa

Next Story

Abanyeshuri biga bacumbikirwa bahawe inzitiramubu z’ubuntu

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop