Abanyeshuri biga bacumbikirwa bahawe inzitiramubu z’ubuntu

22/04/2024 08:38

RBC yatanze inzitiramubu z’ubuntu ku ba nyeshuri bose biga bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’indwara ya Malaria mu gihugu kurusha abandi.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, ivuga ko yatanze Inzitiramubu zigera kuri 236,522, ikaziha ibigo 480 byo mu gihugu hose bicumbikira abanyeshuri kuva mu Ukuboza kwa 2022 kugeza mu Kuboza kwa 2023.RBC ivuga ko ababyeshuri biga nijoro, abashinzwe umutekano, abarobyi n’abajya mu Kabari bibasirwa na Malaria kurusha abandi bitewe n’uko baba batari mu rugo cyangwa mu nzitiramubi.

Bimwe mu byagabanyije ikibazo cya Malaria cyane harimo ; Kurara mu nzitira mubu, gutera umuti wica imibi, gusiba ibinogo no gutema ibuhuru byehereye inzu.Ibi byarinze abaturage kuva kuri Miliyoni hafi 5 z’abafatwaga na Malaria kuva muri 2018 kugeza ku bihumbi 600 babonetse bayirwaye muri 2023.Epaphrodite Habanabakize, Umuyobozi muri RBC ushinzwe Ubukangurambaga mu kwirinda indwara, yemeza ko bakemuye ikibazo cy’abana bavanaga inzitiramubu iwabo bagasiga abandi mu byago

Ati:”Ibigo by’amashuri bifite abana bacumbikiwe mu gihugu byose byabonye inzitiramubu.Twizeye ko abana bose bacumbikirwa bazibonye”. Abafatanyabikorwa ba Leta barimo; Society For Family Health [ SFH ], Agropy n’abandi barakangurirwa gushaka imiti yica imibu.

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa ya GS St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga, batanze ubuhamya bw’uko Inzitiramubu zabafashije kurwanya Malaria mu buryo bukomeye ku buryo mu gihembwe abarwara Malaria batajya bagera kuri 5 muri 800 bacyigamo nk’uko byatangajwe na Frère Innocent Akimana ndetse na Ndibwami Ntwali Landry, Umunyeshuri muri iki kigo.

Isoko: Kigali Today

Advertising

Previous Story

Real Madrid yongeye gutsinda FC Barcelona

Next Story

Abagore : Menya ibintu bishobora gutuma ubura imihango kandi udatwite

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop