Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘BIRYOHA BISANGIWE’ – VIDEO

27/12/2023 16:00

Umuhanzikazi Alyn Sano ukubutse hanze y’u Rwanda , yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Biryoha Bisangiwe’.Ni indirimbo amaze iminsi ashishikariza abakunzi be gutegereza.

 

Muri iyi ndirimbo Alyn Sano, agaragaza ko biryoha bisangiwe agashimangira ko uwo aba aririmba iyo amubuze nawe ubuzima buhagarara.

Uyu mukobwa aririmba agira ati:”Sinabeshya iyo abuze gato ndapapa, gusa ibyo iyo bibaye menya ko biryoha bisangiwe cyangwa uzi icyo wabikundiye, competition ntacyo intwaye, Oya Mawe ,….”.

 

Muri iyi ndirimbo Alyn Sano yakoresheje injyana ya Kinyarwanda , n’amagambo aba mu mikino yakunze gukinwa n’abantu batandukanye hambere mu muco nyarwanda.

Ubwo yateguzaga iyi ndirimbo Alyn Sano yagize ati:” Reka Dusoze umwaka dutwika”.Ibi byashimangiye ko iyi ari impano Alyn Sano yageneye abakunzi be.

Advertising

Previous Story

RDF yavuze ko yiteguye intambara mu gihe u Rwanda rwaterwa

Next Story

Day Maker wihebeye Riderman , Logan Joe na Kivumbi King yahishuye aho yifuza kugeza umuziki we – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop