Rayvanny yarahiriye uwamubyariye umwana amuhamiriza kutazamusiga kabone n’ubwo yabona abakobwa bamurusha ubwiza

08/07/2023 17:59

Rurangirwa muri muzika ya Tanzania ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no muri afurika yose, wamamaye nka Rayvanny yasezeranyije umukunzi we ko atazongera kumusiga ukundi.

 

Ibyo yabitangaje ubwo uyu mukunzi we baherutse gusubirana mu minsi yashize, dore ko bari bamaze igihe kinini baratandukanye ubwo uyu muhanzi Rayvanny yakundanye na Paula Kajala ubwo batandukanaga nibwo yongeye gukundana n’uwahoze ari umukunzi we ndetse bari barabyaranye.

 

Uyu muhanzi Rayvanny abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atazigera yongera gutandukana n’umukunzi we ndetse ko urupfu arirwo rufite ububasha mu gutandukana kwabo.Yabivuze ubwo yifurizaga uyu mukunzi we isabukuru nziza y’amavuko, aribwo yarahiye ko atazigera yongera gusiga umukunzi we.

 

Rayvanny umaze iminsi atigisa utubyiniro n’ahandi henshi bakunda imiziki myiza mu ndirimbo ye imaze iminsi ikunzwe cyane Yitwa Mapopo, yise umukunzi we mu rurimi rw’amahanga ngo “Hot babe”, ugenekereje mu rurimi gakondo yamwise ngo umukunzi wanjye ushyushye.

 

Mu magambo ye yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati” nimusiga muzanyice, isabukuru nziza y’amavuko mukunzi wanjye ushyushye.”Aba bombi batandukanye imyaka isaga itatu ndetse Aribwo muri 2018 babyaranye umwana wabo w’umuhungu, Rayvanny akaza gukundana na Paula Kajala umukobwa wa Frida Kajala.

 

Uyu muhanzi Rayvanny byatangiye kumenyekana ko yasubiranye n’uwahoze ari umukunzi we muri 2023 ubwo yasohoraga indirimbo ye mu mashusho yifashishije uyu wahoze Ari umukunzi we Fahyvanny.Mu ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba asezeranya umukobwa ko azakunda umubyeyi w’umuhungu we ariwe Fahyvanny.

 

Nibyo byaje gutuma uyu muhanzi Rayvanny atandukana na Paula Kajala nubwo uyu mukobwa yakomezaga avuga ko uyu muhanzi Rayvanny akimukunda.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: nation.africa

Advertising

Previous Story

“Namushatse kuberako yari afite amafaranga mukunda nyuma arakena” ! Munyana Solange yavuze ku bukene bwabituye hejuru akimara kubana n’umugabo wari umukire

Next Story

Yashyingiwe afite imyaka 13 byinshi wamenya kuri uyu mugore Mary Lincoln Niba ukunda gukoresha imbuga nkoranyamaga uyu mugore Mary Lincoln uramuzi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop